00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Foundation ya Carlos Takam yateye intambwe yo gushinga Académie y’Imikino Njyarugamba mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 November 2024 saa 08:54
Yasuwe :

Umuryango Carlos Takam Foundation waguze Ikipe y’Imikino Njyarugamba yo mu Busuwisi, izawufasha gushinga Académie y’imikino njyarugamba irimo Iteramakofe mu Rwanda, nk’imwe mu ntego zo kuzamura iyi siporo muri Afurika.

Iyi Académie yashyizwe i Kigali, izaba ifite ibikoresho bigezweho bya siporo biturutse mu Busuwisi.

Byakozwe binyuze mu bwumvikane bwo kugura ibikoresho byose mu kigo gisanzwe gikora ibijyanye no kongerera imbaraga abakora siporo, mu rwego rwo kugira ngo Takam Academy igire umusingi w’ahazaza.

Umujyanama wa Carlos Takam Foundation akaba n’umukinnyi wa Judo uhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, Léon Rukundo SALA, Umunyarwanda ukomoka mu Busuwisi, yavuze ko “kugira ibi bikoresho byerekana intambwe y’ingenzi mu guteza imbere siporo njyarugamba no gushyigikira iterambere rya Foundation.”

Ibikoresho birimo imifuka yo guteraho amakofe [punching bags], ururwaniro [ring], imashini zabugenewe zifashishwa muri gym, gants zo kurwanisha, ibikoresho by’ubwirinzi na tapis bakiniraho Judo, bizafasha impano z’Abanyafurika bakiri bato i Kigali kuva mu 2025.

Imikino izajya itorezwa muri iyi Académie irimo Iteramakofe, Judo, Imikino Njyarugamba ivanze na Jiu-jitsu.

Ibi bikoresho byose birimo na ‘ring’, bizoherezwa mu Rwanda muri Mata 2025 kugira ngo hatangire ikigo cy’imyitozo cya Takam Academy. Intego ihari ni uko iki kigo kizaba igicumbi cy’imyitozo ku bakinnyi b’Abanyafurika.

Carlos Takam washinze uyu Muryango ufite icyicaro i Kigali, ni umwe mu bubatse izina mu mukino w’Iteramakofe aho yatwaye Shampiyona y’Isi. Uyu mugabo w’imyaka 43, ukomoka muri Cameroun ariko akaba afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yavuze ko nyuma yo kugera kuri uru rwego yaranyuze mu buhunzi no kutabona ubushobozi buhagije, yiteguye guha abakiri bato bo kuri uyu mugabane amahirwe we atigeze abona.

Ati “Ibikoresho byiza, abatoza beza, ikipe nziza y’ubuvuzi n’ibindi bitandukanye bya kinyamwuga bikwiye impano za mbere ku mugabane wacu. Inzozi zanjye ni ugufasha byibuze umukinnyi umwe wo muri Académie yacu kuzitabira Imikino Olempike ya Los Angeles [mu 2028].”

Yongeyeho ati “Ndashaka kugarura izi mpano z’Abanyafrurika, yewe n’abo baba ku yindi migabane, ku buryo umunsi umwe, aba bakinnyi bose bakomeye bashobora gukinira iwabo mu rugo. Kuva muri Afurika bizaba amahitamo y’umuntu ku giti cye, ariko ntibikwiye kuba ngombwa kuko ushaka kugera ku rwego rwo hejuru. Ni byo bikwiye guhinduka.”

Mu bafatanyabikorwa ba Takam Academy, bazagira uruhare mu ifungurwa ryayo hagati mu mwaka utaha wa 2025, harimo World Boxing Council (WBC), Peace and Sport, Mchezo na Reworld Media.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Foundation ya Carlos Takam yagiranye amasezerano y’imikoranire n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda hagamijwe guteza imbere uyu mukino mu gihugu.

Carlos Takam yiyemeje gufasha impano z'Abanyafurika binyuze muri Académie y’Imikino Njyarugamba izatangira gukorera mu Rwanda mu 2025
Takam aheruka kuvuga ko intego ye ari ukugira Kigali, Las Vegas yo muri Afurika
Umujyanama wa Carlos Takam Foundation, Léon Rukundo SALA, yavuze ko kugira ibikoresho bizaba biri muri Académie y' Kigali bigaragaza iterambere ry'iyi Foundation
Carlos Takam yabaye umukinnyi w'Iteramakofe ukomeye ku Isi
Foundation ya Carlos Takam waguze ibikoresho bigezweho mu Busuwisi, bizifashishwa muri Académie yayo izakorera mu Rwanda
Byinshi mu bikoresho byaguzwe bizagera mu Rwanda mu 2025
Ni Académie izaba ifite ring yo kuberamo imikino y'Iteramakofe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .