Hamilton yamaze gukina isiganwa rya nyuma ari muri Mercedes, ahita arangizanya na yo nyuma y’imyaka 12 yari ayimazemo.
Nyuma y’uru rugendo, Wolf yabajijwe uko ikipe igiye kubaho idafite uyu mukinnyi wakoranye na yo amateka, avuga ko hagiye kubaho ihangana nubwo abizi ko akwiriye kuba amushyigikira.
Ati “Nitubona tutashobora kumutsinda, tuzamushyigikira. Akwiriye kuba yegukana Formula 1 ya munani kuko ni byo buri wese aba yifuza haba ku mukinnyi, ku ikipe, cyangwa ikigo, gusa nzajya inyuma ye ari uko Mercedes itakiri mu isiganwa.”
Hamilton w’imyaka 39 yasoje umwaka wa 2024 ari ku mwanya wa karindwi, akaba agomba gutangira umushya ari kumwe na Ferrari mu gihe cy’imyaka itatu.
Uyu munyabigwi ategerejwe mu Rwanda, aho agomba kuzitabira Inteko Rusange ya FIA, izahemberwamo abakinnyi b’indashyikirwa muri Formula 1.
Uyu mugabo na Michael Schumacher ni bo bafite agahigo ko gutwara Formula 1 inshuro nyinshi, kuko babikoze inshuro zirindwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!