Muri Gashyantare, Hamilton yatangaje ko azatandukana na Mercedes akerekeza muri Ferrari bityo yatangiye gutegura uko izabaho itamufite.
Umuyobozi wa Mercedes Benz, Toto Wolff yatangaje ko bahisemo guha amahirwe Andrea Kimi Antonelli kugira ngo bagire ikipe y’abato ndetse n’abafite ubunararibonye.
Yagize ati “Ikipe yacu yo mu 2025 izaba ari uruvange rw’abato n’abakuru. Azaba ari ni ubutumwa bukomeye ku irerero ryacu ndetse n’icyizere dufitiye abana twizamuriye.”
Antonelli uzaba afatanya na George Russell yatangaje ko yiteguye kuzabyaza umusaruro amahirwe yahawe.
Ati “Ni ibyiyumviro bidasanzwe kuba umushoferi wa Mercedes mu 2025. Kugera muri Formula 1 byahoze ari inzozi zanjye kuva kera. Yego ndakiga byinshi ariko niteguye kubyaza umusaruro amahirwe nahawe.”
Andrea Kimi Antonelli ni umusore w’imyaka 18 utanga icyizere cyo kuzavamo umushoferi mwiza mu gihe kizaza. Yavukiye i Bologna mu Butaliyani, yageze muri Mercedes mu 2019 nyuma yo kwitwara neza cyane mu marushanwa ya Karting (imodoka nto).
Ni ubwo bimeze bityo, Mercedes ntabwo irakura amaso kuri Max Verstappen usanzwe ukinira Red Bull, aho iyi kipe yifuza kuzamwibikaho mu 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!