00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Formula 1: Liam Lawson yagizwe umusimbura wa Sergio Perez muri Red Bull

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 December 2024 saa 12:35
Yasuwe :

Nyuma y’uko ikipe y’umukino wo gusiganwa mu modoka ya nto, Oracle Red Bull Racing, itandukanye na Sergio Perez wari uyimazemo imyaka ine, yazamuye Liam Lawson wari mu ikipe ya kabiri kugira ngo akorane na Max Verstappen.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza 2024, ni bwo ubuyobozi bwa Oracle Red Bull Racing ikina amasiganwa ya Formula 1, yatangaje umukinnyi mushya ugomba gusimbura Perez.

Muri Nyakanga 2024, ni bwo Red Bull yihutiye kongera amasezerano ya Pérez ariko umwaka wagiye kurangira umusaruro we utari kuba mwiza, ubuyobozi bwifuza guhita buyasesa.

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, uyu mugabo yatandukanye n’iyi kipe yegukanye Formula 1 mu myaka ine ishize, ajya gushaka akandi kazi bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Mercedes yatandukanye na Lewis Hamilton.

Liam Lawson wakinaga mu ikipe ya kabiri ya Red Bull ari yo Visa Cash App Racing Bulls (VCARB), yavuze ko ageze ku nzozi yahoraga arota kuva mu bwana bwe.

Ati “Gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Oracle Red Bull Racing, ni inzozi zanjye zibaye impamo. Ni ikintu nari narifuje kuva kera cyane nkifite imyaka umunani."

Yongeyeho ati “Mu rugendo rwanjye rw’akataraboneka nagiriye muri VCARB, ndashimira buri wese twarubanyemo. Mu mezi atandatu ashize baramfashije bikomeye cyane nitegura kuza mu ikipe nshya.”

Umuyobozi Mukuru wa Red Bull, Christian Horner, yavuze ko bungutse umukinnyi mwiza wagaragaje ko atagira ubwoba kandi ashoboye guhangana mu marushanwa ayo ari yo yose.

Liam Lawson ni we wagizwe umusimbura wa Sergio Perez

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .