00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Formula 1: Lewis Hamilton yashatse kwikura mu masiganwa umwaka utarangiye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 November 2024 saa 10:41
Yasuwe :

Lewis Hamilton usigaje amasiganwa atatu ya Formula 1 muri Mercedes, yagaragaje ko yifuzaga kureka gukina kuko ikipe iri kumufata nabi, ariko asanga akwiriye kuba umunyamwuga akarangizanya na yo neza.

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hazakinwa isiganwa rya Las Vegas Grand Prix rikinirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rikaba riri mu ya nyuma agize umwaka w’imikino wa Formula 1.

Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’itangazamakuru mbere yo gukina, yabajijwe impamvu atari kwitwara neza mu masiganwa ari kuba, avuga ko ahanini biterwa no kudahabwa agaciro n’ikipe ye.

Ati “Ngendeye ku isiganwa rya São Paulo, icyo gihe nashatse kubivamo nkajya ku ntebe y’abasimbura nanjye nkiganirira. Sinari meze neza ariko ubu nahisemo kugaruka, ndakomeye kandi nzakomeza gutanga ibyo mfite byose mu masiganwa ya nyuma. Nta kintu cyanshyira hasi.”

“Ndi mu ikipe nkunda nubwo igihe kizagera nkayivamo. Ndashaka kubaha byose mbere y’uko mbasiga. Nibumva bifuza kumpa imodoka nzima yajya mu isiganwa igahatana, nzabaha umusaruro mwiza.”

Lewis Hamilton na Mercedes ntibameranye neza kuko uyu mukinnyi amaze hafi umwaka ayitangarije ko yamaze gusinyira Ferrari, azajyamo mu ntangiriro za 2025.

Uyu mugabo w’imyaka 39, ari kumwe na Mercedes yegukanye Formula 1 inshuro esheshatu muri zirindwi yayitwaye. Uyu mwaka ari ku mwanya wa karindwi n’amanota 190, akarushwa 203 na Max Verstappen uyoboye urutonde.

Lewis Hamilton yagaragaje ko yifuzaga kuva muri Mercedes mbere y'igihe
Lewis Hamilton ashinja Mercedes kumuha imodoka mbi
Lewis Hamilton yatwaye Formula 1 inshuro zirindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .