00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferwahand yijeje Abanyarwanda intsinzi muri Shampiyona Nyafurika ya Handball

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 August 2022 saa 11:11
Yasuwe :

Irushanwa rya Africa Handball Championship 2022 riratangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Kanama 2022 aho rizahuza amakipe y’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’abarengeje imyaka 18.

Amakipe azitabira iri rushanwa yamaze kugera mu Rwanda kugira ngo atangire imyiteguro y’irushanwa. Amakipe amaze kugera mu Rwanda ni Misiri, Angola na Tunisia.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (Ferwahand), Pascal Tuyisenge, yatangaje ko bakoze byose mu rwego rwo kureba ko Shampiyona izaba nziza.

Ati “Ntekereza ko byose byiteguwe. Ikipe yacu na yo iriteguye kandi amakipe menshi ateganijwe kwitabira amarushanwa ari kugera mu Rwanda, kandi turabizeza ko andi makipe asigaye azahagera ku wa Gatanu saa sita. Tuzabona amarushanwa ashimishije kandi n’intsinzi tuzayibona.”

Yongeyeho ko ibihugu 13 ari byo byari biteganyijwe ko bizitabira ariko Tchad ari cyo kitacyitabiriye ariko ibindi bihugu byose bizitabira.

Aya marushanwa aratangira muri BK Arena ku wa Gatandatu 20 Kanama kugeza 6 Nzeri 2022. Amakipe azitabira yashyizwe mu matsinda abiri.

Amatsinda y’abatarengeje imyaka 18 agizwe n’amakipe icyenda.

Itsinda A

Congo Brazaville
Libya
Morocco
Uganda
Itsinda B

Algerie
Burundi
Egypt
Madagascar
U Rwanda

Amakipe y’abatarengeje imyaka 20 na yo agabanyijemo amatsinda 2 agizwe n’amakipe icyenda.

Itsinda A

Angola
Centre Afurika
Morocco
Rwanda
Tunisia
Itsinda B

Argeria
Congo Brazaville
Egypt
Libya
Ibirori byo gufungura irushanwa ku mugaragaro bizatangira saa Kumi n’imwe, isaha imwe mbere y’uko u Rwanda rukina na Centrafrique, saa Kumi n’ebyiri.

Amatsinda ya handball ku batarengeje imyaka 20
Amatsinda ya handball ku batarengeje imyaka 18
Ikipe ya Angola nayo yageze mu Rwanda kwitabira Amarushanwa Nyafurika muri Handball
Ikipe ya Misiri na yo yageze mu Rwanda kwitabira Imikino Nyafurika muri Handball
Ikipe y'u Rwanda yiteguye kwitwara neza mu marushanwa Nyafurika muri Handball
Perezida w'Ishyirahamwe Nyafurika muri Handball, Dr. Mansourou Aremou na we yageze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .