00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ferwahand yatangije imikino ya nijoro mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 06:24
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (Ferwahand) ryatangije imikino ikinwa ku wa Gatanu nijoro (Handball Friday Night) mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha uyu mukino mu batuye mu Mujyi wa Kigali.

Ni imikino yateguwe n’amakipe yo mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye na Ferwahand mu rwego rwo kugira imikino myinshi ariko harimo no kureshya abatuye mu Mujyi wa Kigali gukunda umukino wa Handball.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Tuyisenge Pascal, yabwiye IGIHE ko iyi mikino igamije guha amakipe imikino myinshi ndetse no kumenyekanisha uyu mukino mu banyamujyi.

Yagize ati “Iyi mikino igamije kumenyekanisha Handball ndetse no kurinda aya makipe kwicara igihe kinini nta mikino.”

Yakomeje avuga ko iyi mikino izagezwa mu bindi bice by’igihugu ndetse no mu bana nubwo hakiri imbogamizi z’ibibuga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, harakinwa umunsi wa kabiri, ubanzirizwa na siporo rusange iteganyijwe saa cyenda.

Nyuma ya siporo rusange, APR HC irakina na Gorillas HC saa 16:30 mu gihe Police HC irakira Nyakabanda HC saa 18:30.

Imikino yose irabera ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .