00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Federasiyo ya Tennis yatangiye kwita ku banyempano bari mu mashuri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 08:13
Yasuwe :

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Tennis (RTF) ryatangiye gushyigikira abana bafite impano bari mu bigo by’amashuri, aho ku ikubitiro haherewe mu ishuri rya Sparrow Parents School & Nu Vision higa abo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye rikaba riherereye i Kabuga mu Karere ka Gasabo.

Iki gikorwa kiri muri gahunda ya “Junior Tennis Iniative (JTI)” igamije guteza imbere umukino wa Tennis mu bakiri bato, igaterwa inkunga n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis (ITF).

Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Tennis, Ndugu Philbert, yavuze ko mu mikoranire yabo n’amashuri bibanda ku biyanye na tekinike birimo urwego rw’abatoza n’ibikoresho bikwiriye ku bana bakina uyu mukino.

Ati “Federasiyo ya Tennis igira gahunda zo guteza imbere umukino mu bakiri bato zirimo n’iyo mu mashuri iterwa inkunga n’Ishyirahamwe mpuzamahanga rya ITF. Hano muri Sparrow Parents School bagira iyo gahunda, tukabashyigikira mu bijyanye na tekinike birimo umutoza, ibikoresho n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko binyuze muri iyi gahunda ya JTI bakorana n’amakipe n’amashuri abarizwamo abakiri bato kugira ngo babafashe gushyigikira abana bifitemo impano yo gukina Tennis kuko ari ho abana benshi babarizwa.

Ati “Tugera hirya no hino tukareba abafite gahunda za Tennis haba mu makipe cyangwa amashuri, tukareba uko dufatanye. Aho dusanze zitaratangira turazitangiza. Hano muri Sparrow twagize uruhare kugira ngo zitangire, ndi n’umwe mu bagize amahirwe bo gutangirana na yo hano mu 2019.”

Muri iyi gahunda yo guteza imbere umukino wa Tennis mu bakiri bato, hibandwa cyane ku bari hagati y’imyaka itatu n’imyaka 10 kugira ngo bazatoranywemo abajya mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 12.

Muri iri shuri habaye amarushanwa yabanjirijwe n’ay’abakuru biga muri Nu Vision High School mu gihe ku wa Gatanu, tariki ya 26 Ugushyingo, hari hatahiwe abo muri Sparrow Parents School.

Umuyobozi wa Sparrow Parents School & Nu Vision, Martin Rusanga, yavuze ko uretse gutanga uburezi, bahisemo no kwita ku mikino kugira ngo bafashe abana kwiga neza.

Ati “Tennis ni umwe mu mikino dushyize imbere, dufite Table Tennis, Basketball, umupira w’amaguru n’indi mikino irimo Chess. Twayishyize imbere kuko tuzi ko uburezi budafite siporo ntacyo buvuze.”

Yakomeje avuga ko buri gihembwe bategura amarushanwa y’imikino itandukanye ndetse bakaba batanga ‘bourse’ [guhabwa ishuri cyangwa kwishyurirwa] ku bana bagaragaza ko bafite impano mu mikino.

Ati “Abatoza bacu bahera ku bana b’incuke. Siporo tuyishyize imbere hano, hari abana bafite impano, hari abari muri Junior NBA League n’ahandi. Hari ‘bourse’ dufite twahaye abanyeshuri kandi tuzabikomeza, gusa icyo twibandaho ni uko bijyana n’amasomo kandi twabonye ko bitanga akamaro. Muri buri gihembwe tugira icyumweru cya siporo.”

Kaze Alice uri mu bana bitwaye neza mu marushwa yakozwe, aho yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri Nu Vision High School, yavuze ko afite intego yo gukina Tennis kugera ku rwego rw’Isi.

Ati “Natangiye Tennis ndi mu gatatu w’amashuri abanza, nyuma ndayireka nongera kuyikina ngeze mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Siporo ni ikintu gikenewe kuko uyikora buri gihe araramba, idufasha kugira ubuzima bwiza, ikadushimisha kandi ikadufasha kwiga neza. Intego zanjye ni ukuba mu 10 ba mbere ku Isi, nzabigeraho mbanje kwitwara neza mu Rwanda mu bakobwa.”

Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda riteganya gukomereza iyi gahunda no mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Bugesera, aho hagaragaye ko ari aka kabiri kabarizwamo ibibuga byinshi bya Tennis nyuma y’Umujyi wa Kigali.

Abana bo muri Sparrow Parents School mu marushanwa ya Tennis yabaye ku wa Gatanu
Abana bitwaye neza bahawe 'certificat', imidali n'ibikombe
Aya marushanwa yakozwe binyuze muri gahunda ya Junior Tennis Iniatiave
Martin Rusanga uyobora Sparrow Parents School & Nu Vision High School, yavuze ko uburezi budafite siporo ntacyo buvuze
Kaze Alice witwaye neza mu irushanwa ryasojwe ku wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .