Federasiyo ya Kung Fu Wushu yahaye amakipe ibikoresho byo kwirinda COVID-19 bya miliyoni 11 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo guhangana na COVID-19, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda ‘RKWF’, ryageneye amakipe 25 inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 11 Frw byo kuyafasha kwirinda icyo cyorezo.

Ibikoresho byahawe abanyamuryango ba Federasiyo ya Kung Fu Wushu, byatanzwe ku nkunga ya Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Buri kipe izahabwa kandagira ukarabe ndetse n’akuma gapima umuriro mu rwego rwo kongerera ubushobozi abanyamuryango bwo kurushaho kwirinda no guhashya icyorezo cya COVID-19.

Ishyirahamwe rya Kung Fu Wushu rivuga ko ryateguye gahunda y’imyitozo y’ububyutse izabera mu bice bitandukanye by’igihugu ku matariki atandukanye ariyo iya 07-08, 14-15 na 21-22 Ugushyingo 2020.

Muri Kigali, imyitozo izabera ahantu hamwe mu byiciro bine, mu Burasirazuba izabera i Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Nyagatare.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, imyitozo izabera i Gicumbi (Bukure) na Musanze, mu Ntara y’Amajyepfo ibere i Muhanga na Nyanza naho mu Ntara y’Iburengerazuba imyitozo ibere i Rubavu na Karongi (Kiziba).

Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc, yavuze ko uretse izo gahunda zindi, bifuje gufatanya na Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali bitabira gahunda ya Siporo kuri bose “Car Free Day” ku buryo bw’umwihariko kandi buhoraho, guhera tariki ya 15 Ugushyingo 2020.

Ubutumwa bwatanzwe na RKWF bugira buti “Turifuza ko buri Munyarwanda siporo yaba imwe muri gahunda ze azirikana, by’umwihariko anakine Kung Fu maze agire ubuzima bufite intego, aramire mu byiza. Irinde, ntube intandaro ya Coronavirus, kora siporo ugire ubuzima burambye.”

Kung Fu Wushu ni umukino njyarugamba ufite inkomoko mu Bushinwa, ukaba umaze igihe ukinwa mu byiciro bitandukanye by’imyaka aho hari n’abakinnyi b’u Rwanda bitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Federasiyo ya Kung Fu Wushu yahaye amakipe ibikoresho byo kwirinda COVID-19 birimo kandagira ukarabe
Buri kipe izahabwa kandi akuma gapima umuriro
Muri Gicurasi, Ambasade y’u Bushinwa yatanze inkunga ifite agaciro ka miliyoni 24 Frw ku bakina Kung Fu Wushu
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung-Fu mu Rwanda, Uwiragiye Marc
Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rwiza mu mukino wa Kung-Fu Wushu
Muri Nzeri 2019, Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung-Fu mu Rwanda ryizihije imyaka 70 ya Repubulika y’u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .