Ni amakuru yatangajwe n’umunyamakuru w’Umunya-Uganda, Andrew Mwenda avuga ko uhagarariye inyungu za Mayweather yamubwiye ko yifuza kuzakinira mu Rwanda mu Ugushyingo 2024.
Kugeza ubu, benshi bakomeje kwibaza niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino warurangiranwa Floyd Mayweather ndetse by’umwihariko ahanganye na Manny Pacquiao bafite amateka akomeye mu Mukino w’Iteramakofe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, Kalisa Vick yatangaje ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira uyu murwano.
Yagize ati “ Ibikorwa remezo dufite bitwemerera kwakira ibikorwa biri kuri uru rwego ndetse n’amarushanwa akomeye arenzeho.”
Mwenda yavuze ko Mayweather azaza mu Rwanda muri Nzeri gushimira Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora igihugu.
Mayweather na Pacquiao baherukaga guhura mu murwano wiswe uw’ikinyejana (The Fight of the Century) wabaye muri Gicurasi 2015 i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Warangiye Mayweather atsinze yegukana miliyoni 180$, mu gihe muri rusange umukino winjije miliyoni 600$.
Mu 2017, Mayweather yatangaje ko asezeye gukina nk’uwabigize umwuga nyuma yo gutsinda Conor McGregor. Yasezeye nta mukino n’umwe atsinzwe muri 50 yakinnye, 27 yayitsinze kuri Knockout.
Mu 2021, Manny Pacquiao nawe yasezeye gukina nk’uwabigize umwuga, ibigira uyu mukino uwo kwishimisha kurusha guhangana.
Ikibuga cyakubakwa he?
Benshi mu bumvise iyi nkuru bibajije aho uyu murwano wabera. Gusa ni umwe mutagoye gutegura kuko aho ikibuga cyashyirwa haboneka.
Ikibuga (ring) cyemewe n’amategeko kigomba kuba kingana na metero 4.9 cyangwa 7.3. Imigozi iba izengurutse ikibuga, umwe uba ufite 20 mm, mu gihe umwanya uri hagati y’uwa mbere kugeza ku wa kane ari metelo imwe n’igice.
Iki kibuga kandi kigomba kuba gifite urumuri ruhagije ariko ruturuka ku matara adatera ubushyuhe.
Ukurikije uko iki kibuga kiba kingana ntakabuza cyashyirwa muri BK Arena umukino ukagenda neza.
Uretse ikibuga, ikindi gikomeye gituma umukino nk’uyu ushoboka ni abaterankunga kandi bo birumvikana ko bishoboka cyane kubabona kuko aya ari amazina aremereye bigoye ko yabura sosiyete zayakurikira.
Si ubwa mbere u Rwanda ruvuzwe ku kwakira Imikino y’Iteramakofe kuko mu 2022, ubwo Perezida wa UFC, Dana White yatangazaga ko bifuza kujyana iri rushanwa muri Afurika, yahawe igitekerezo cyo kurijyana mu Rwanda.
Icyo gihe mu kiganiro n’itangazamakuru, Dana White, yavuze ko iri rushanwa batekereza kurijyana muri Nigeria ariko umunyamakuru uhakomoka amurangira i Kigali.
Yagize ati “Nturuka muri Nigeria, nta bikorwa remezo dufite byakwakira umukino wa UFC ahubwo mwazatekereza ku Rwanda kuko rufite Kigali Arena [BK Arena] ndetse na NBA yahajyanye BAL [Irushanwa Nyafurika rya Basketball].”
Dana White yahise amushimira avuga ko azohereza ikipe ye vuba ikabikurikirana.
Ati “Yego urakoze cyane, nta makuru ahagije mfite kuri Afurika gusa nzohereza ikipe vuba kureba aho bazashyira umukino.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!