Uyu mugabo w’imyaka 39, ni umwe mu beza mu gusiganwa ku maguru ndetse yisangije agahigo ko kunyaruka kurusha abandi kuko ari we rukumbi wabashije kwiruka ‘Full Marathon’ mu gihe kitageze ku masaha abiri, ubwo yakoreshaga isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 40 muri marathon ya Ineos Challenge yabereye i Vienne muri Autriche mu 2019.
Mu gihe, Imikino Olempike ikomeje kubera i Paris mu Bufaransa, Kipchoge na we akomeje imyiteguro ikarishye yitegura kongera kwegukana umudali wa zahabu ku nshuro ya gatatu yikurikiranya muri uyu mukino, mu gihe byakunda akaba andi mateka mashya yanditse. Isiganwa riteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 10 Kanama 2024.
Aganira na CNN, Kipchoge yavuze ko afite intego yo kongera kwegukana umudali wa zahabu ku nshuro ya gatatu.
Ati “Intego yanjye ni ugutsinda ku nshuro ya gatatu. Ni ugukomeza kwiruka igihe kinini mu rwego rwo kubera icyitegererezo ikiragano gikurikira.”
Kipchoge yakomeje avuga ko Imikino Olempike ari umwanya mwiza wo kwerekana ko Abanya-Kenya bashoboye, banamurika igihugu cyabo.
Ati “Mu Mikino Olempike, ni umwanya mwiza wo guhura n’abayobozi bakomeye ku Isi haba abo muri siporo no muri politiki ndetse no kugurisha igihugu cyacu. Ni ahantu heza ho kugaragaza ibiri muri Kenya.”
Uyu mugabo avuga ko kera igihugu kitumvaga agaciro k’imikino ariko nyuma yo kwegukana imidali, batangiye kugahabwa ndetse babona n’icyo bafasha mu rwego rwo gucuruza igihugu.
Kuri iyi nshuro, iyi mikino ije mu gihe muri Kenya hari kubera imyigaragambyo y’urubyiruko (Gen Z) rwifuza ko imisoro igabanywa ndetse na Perezida William Ruto akegura, bityo iyi mikino ikaba ishobora kunga igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!