Muri uyu mukino w’Umunsi wa Munani w’Irushanwa rya “ILT20 Continent Cup” riri kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe n’iya Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 50.
U Rwanda ni rwo rwatsinze tombola, ruhitamo gutangira rujugunya udupira, ibizwi nka “bowling”, ariko runabuza Uganda yatangiye ikubita udupira, gushyiraho amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye Uganda ishyizeho amanota 148 muri ‘overs 120’ zingana n’udupira 120, u Rwanda rwasohoye abakinnyi bayo batandatu.
U Rwanda rwatangiye igice cya kabiri rusabwa amanota 149 ngo rutsinde uyu mukino, ariko ntirwigeze rworoherwa kuko muri ‘overs’ 20 bashyizeho amanota 98 gusa, mu gihe Uganda yari imaze gusohora abakinnyi barwo icyenda.
Uyu mukino wabaye uwa nyuma kuri Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Dusingizimana Eric w’imyaka 37, wari umaze gukina imikino 62, aho yatsinze amanota 1028.
Amanota menshi yakoze mu mukino ni 66 aho yayashyizeho ubwo u Rwanda rwakinaga na Seychelles.
Dusingizimana yavuze ko atagiye kure y’umukino wa Cricket kuko agiye gukomereza mu ikipe ye ya Right Guards abereye kapiteni.
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Dusingizimana Eric wigeze guca agahigo ku Isi ko kumara amasaha 51 akina Cricket ataruhutse mu 2016, yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ubwo u Rwanda rwakinaga na Uganda mu irushanwa rya “ILT20 Continent Cup” ku wa Kane. pic.twitter.com/w7N1LwQhoL
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 13, 2024
Umukino w’u Rwanda na Uganda wakurikiwe n’uwo Nigeria yatsinzemo Botswana ku kinyuranyo cy’abakinnyi 10.
Ni umukino watinze gutangira kubera imvura nyinshi yaguye, utangira saa Kumi n’iminota 32 mu gihe wari uteganyijwe saa Saba n’Igice.
Ibi byatumye hitabazwa Duckworth-Lewis-Stern Method (DLS), hemezwa ko hagomba gukinwa ‘overs’ eshanu kuri buri kipe, zingana n’udupira 30.
Botswana yari yatangiye ishyiraho amanota, ibizwi nka “batting”, yashyizeho 49 muri ‘overs’ eshanu, Nigeria yasohoye abakinnyi bayo babiri.
Nigeria yasabwaga amanota 50 ntibyigeze biyigora kuko muri ‘overs’ ebyiri n’udupira dutanu yari imaze gushyiraho amanota 51, itsinda umukino ku kinyuranyo cy’abakinnyi 10 kuko nta mukinnyi wayo wari wavuye mu kibuga.
Imikino irakomeza kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, aho Uganda ikina na Botswana saa Tatu n’iminota 15 naho Nigeria yisobanure n’u Rwanda saa Saba n’Igice mu mukino utanga ikipe isanga Uganda ku mukino wa nyuma.
Nyuma y’imikino imaze kuba, Uganda iyoboye n’amanota 16, ikurikiwe na Nigeria yanganyije amanota atandatu n’u Rwanda mu gihe Botswana ari iya kane n’amanota ane.
Iyi mikino yose iri kubera i Gahanga kugeza tariki ya 14 Ukuboza 2024, izatanga amanota yo ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Cricket (ICC).
Muri aya makipe ari gukina, Uganda ni yo iri imbere ku rutonde rwa ICC kuko ibarizwa ku mwanya wa 22 ku Isi, Nigeria ikaba iya 36, Botswana ikaba iya 50 naho u Rwanda rukaba ku mwanya wa 63.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!