Amarushanwa ya ‘ATP Challenger 75 Tour’ yatangiye kuva tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2025, aya ‘ATP Challenger 100 Tour’ atangira tariki ya 3 akazageza ya 9 Werurwe 2025.
Mu gihe imikino ya mbere yari irangiye, bamwe bafashe urugendo berekeza muri Pariki y’Akagera, aho basuye inyamanswa zihari, banezezwa n’uko ari ahantu ushobora kuzisanga ari nyinshi, bikaryohera amaso nkuko babiganirije umunyamakuru mpuzamahanga kuri Tennis, Florian Heer.
Umudage Maik Steiner yavuze ko ibyo yabinye byari byiza “kuva ku ntangiro kugera ku iherezo. Twabonye intare zihanganye n’imbogo, batubwiye ko bidakunze kubaho, bityo ari amahirwe yo kugenda tuvuga ko bibaho.”
Ati “Twabonye imvubu, isatura n’imparage. Mu kuri ni ibintu bishya twabinye. Ni cyo kintu cyanejeje mu byo nabonye muri iri rushanwa. Ibi bintu bikwiriye guhabwa agaciro karenze kuko twabonye byose usibye wenda ingwe, zishobora kuba zidakunze kuboneka kumanywa.”
Umunya-Espagne, Oriol Roca Batalla, kugeza ubu ni nimero ya 250 ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis ku Isi. Uyu yishimiye kugera kuri uyu mugabane bwa mbere akahabona ibyiza byaho.
Ati “Ni ubwa mbere ngeze muri Afurika, nkanagira amahirwe nk’aya. Byari byiza. Si muri Pariki gusa, njye nabonaga n’imihanda tunyuramo biteye amabengeza. Kubona imibereho y’abantu batuye mu ntara n’abana bajya ku mashuri byari ibitangaza.”
Carlos Taberner witabiriye iyi mikino nka nimero ya gatatu mu bakinnyi beza. Yavuze ko byari byiza kubona inyamanswa hafi ya zose amaso ku maso. Nitwongera kubona amahirwe, nzagaruka.”
Nyuma y’uko aba bakinnyi bamaze gusura aha hantu, bamwe muri bo bakomeje kurushanwa bashaka amanota abemerera gukina amarushanwa mpuzamahanga muri Tennis nk’intego nyamukuru yabazanye.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Werurwe 2025, hakomeje imikino y’amajonjora ya ‘ATP Challenger 100 Tour’.
Umwe mu bahabwaga amahirwe, Umunya-Australia, Bernard Tomic, wabaye nimero ya 17 ku Isi mu 2016, yasezerewe n’Umunya-Romania, Nicholas David Ionel, aviramo mu majonjora.
Marco Cecchinato ukomoka mu Butaliyani wabaye nimero ya 16 ku Isi mu 2019, yageze muro ⅛ cy’iri rushanwa nyuma yo gutsinda Ivan Gakhov amaseti 2-0.
I have never started a tournament week by going on a safari... 🦓 🦛 🦁 but Akagera National Park was definitely worth a visit!
Murakoze! 👍#TravelTheTour #Kigali #Rwanda @visitrwanda_now @AkageraPark @RWAChallenger pic.twitter.com/11BO18OBem
— Florian Heer (@Florian_Heer) March 3, 2025







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!