Nyuma y’ibizamini byakozwe, abavuye ku mukandara w’umweru bakajya ku mukandara w’umuhondo uvanze n’umweru ni barindwi.
Hari ikindi kiciro cyabavuye ku mukandara w’umweru bakajya ku mukandara w’umuhondo 20.
Abavuye ku mukandara w’umuhondo bakajya ku cyatsi ni batandatu, abavuye ku mukandara w’icyatsi bakajya ku mukandara w’ubururu ni bane mu gihe abavuye ku mukandara w’ubururu bakajya ku mukandara w’umutuku ari batatu.
Master Ntawangundi Eugène uhagarariye iri shuri, yashimiye ababyeyi babagiriye icyizere bakabaha abana, anasangiza abitabiriye iki gikorwa ibigwi n’amateka by’iyi kipe.
Muri byo harimo kuba yaregukanye irushanwa mpuzamahanga rya “East Africa Youth Championship”, Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi inshuro eshatu zikurikiranya, Shampiyona y’Igihugu y’Abato inshuro eshatu, Shampiyona y’abakuru inshuro enye na Korean Ambassadors Cup Championship inshuro esheshatu.
Muri rusange bamaze kwegukana ibikombe 30.
Yashimiye kandi abana ku muhate n’ikinyabupfura bagaragaje, ashimangira ko imikandara atari cyo bakwiye gushyira imbere ahubwo ko icy’ingenzi cyane ari indangagaciro n’imyitwarire myiza biherekeza iyo mikandara.
Mu gusoza, Master Ntawangundi yabwiye ababyeyi ndetse n’abana bari bitabiriye iki gikorwa ko ikindi kizamini nki’ki kizaba mu Kuboza uyu mwaka, asaba abana gushyira umuhate ku byo baba bize kugira ngo bazashe gutsinda.
Yasoje abifuriza amasomo meza, ababwira ntego ya mbere bajyanye ku shuri ari ugutsinda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!