00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Hakizimana David yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe rya Taekwondo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 09:19
Yasuwe :

Dr Hakizimana David yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Taekwondo (RTF) asimbura Bagabo Placide mu matora yakozwe mu nama y’inteko rusange idasanzwe yabaye ku Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021.

Dr Hakizimana yegukanye intsinzi ku majwi 25 kuri 25 nyuma y’uko Bimenyimana Pierre Célestin wari wiyamamarije uwo mwanya we yahisemo gukuramo kandidatire ye ahubwo agasaba ko abamushyigikiye batora uwo bari bahanganye.

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Mugorewase Elyse Fabrice na we wagize amajwi 25 kuri 25, uyu akaba yari yiyamamaje wenyine kuri uyu mwanya yari asanzwe ari ho muri manda icyuye igihe.

Mbonigaba Boniface ni we watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru, uyu mwanya na we akaba yari awusanzweho muri manda icyuye igihe. Nkwiro Patrick ni we watorewe kuba Umubitsi.

Abajyanama hatowe Ruterana Gilbert na Uwanyirigira Marceline, Abagenzuzi baba Niringiyimana Jean Claude, Hakizimana Robert na Nyandwi Théoneste mu gihe Abagize akanama Nkemurampaka ari: Bagire Alain Irène, Habimana Eric na Bimenyimana Pierre Célestin.

Dr Hakizimana David kimwe na Nkwiro Patrick bagarutse ku buyobozi bwa Federasiyo ya Taekwondo nyuma y’imyaka ine babuvuyeho dore ko babaye mu buyobozi bw’uyu muryango kuva washingwa mu 2011 kugeza mu Ukuboza 2018.

Uretse kuba barabaye mu buyobozi bwa mbere bwa RTF kandi ni abarimu ba Taekwondo (Masters) bakaba bafite umukandara w’umukara ku rwego rwa kane (4ème Dane).

Dr Hakizimana David atorewe kongera kuba Umuyobozi wa RTF asimbura Bagabo Placide weguye kuri uyu mwanya mu mezi abiri ashize agahita atorerwa kujya mu kanama k’ubuyobozi bw’Ihuriro Nyafurika rya Taekwondo (African Taekwondo Union).

Dr David Hakizizimana yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda rya Taekwondo
Mugorewase watorewe kuba Visi Perezida muri manda ye ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .