00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Djokovic yananiwe gukora amateka mashya muri Tennis

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Novak Djokovic wari utegerejweho kuba umukinnyi wa mbere w’umugabo wegukanye Grand Slam zose mu mwaka umwe kuva mu 1969, ntiyabigezeho nyuma yo gutsindwa na Daniil Medvedev 6-4, 6-4, 6-4 ku mukino wa nyuma wa US Open wabaye ku Cyumweru.

Mbere y’uyu mukino, Djokovic usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi, ni we wahabwaga amahirwe, ariko yatunguwe na Medvedev wegukanye Grand Slam ye ya mbere.

Novak Djokov yinjiye muri uyu mukino amaze imikino 27-0 muri 2021 mu marushanwa ane akomeye yakinnye ndetse iyo yegukana US Open yari guca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere w’umugabo wegukanye Grand Slam 21.

Yaherukaga gutsindira Medvedev ku mukino wa nyuma wa Australian Open wabaye muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma yongeraho French Open muri Kamena na Wimbledon muri Nyakanga.

Gusa, uyu Munya-Serbia w’imyaka 34, ntiyashoboye kuzuza imikino 28-0 kuko yakoze amakosa atandukanye yamubujujije gutsinda Daniil Medvedev ku Cyumweru.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Djokovic akomeza kunganya Grand Slam 20 na Roger Federer ndetse na Rafael Nadal.

Yananiwe kugera ku gahigo ka Rod Laver watwaye Grand Slam zose mu 1962 no mu 1969 ndetse yari mu barebye umukino wa US Open ku Cyumweru. Umugore uheruka kubigeraho ni Steffi Graf wabikoze mu 1988.

Gusa, nubwo Djokovic yatsinzwe, yagiye mu cyiciro cya Jack Crawford mu 1933 na Lew Hoad mu 1956 nk’abagabo batwaye Grand Slam eshatu zibanza mu mwaka, ariko bagatsindirwa ku mukino wa nyuma wa US Open.

Mu bagore, US Open 2021 yegukanywe n’Umwongereza Emma Raducanu w’imyaka 18, we watsinze Umunya-Canada Leylah Fernandez 6-4 na 6-3.

Novak Djokovic yananiwe kwegukana US Open yari kumuhesha gukora amateka yo gutwara Grand Slam nyinshi muri Tennis
Daniil Sergeyevich Medvedev yihimuye kuri Novak Djokovic waherukaga kumutsindira ku mukino wa nyuma wa Australian Open
Daniil Medvedev wo mu Burusiya, yishimira intsinzi yamuhesheje kwegukana Grand Slam ya mbere
Novak Djokovic yababajwe no gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa US Open

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .