Ku Cyumweru gishize ni bwo Dickson yatwitse Cheptegei amumennyeho peteroli ariko icyo gihe ibirimi by’umuriro na we byamutwitse ku kigero cya 30% by’umubiri we bityo birangira na we ashizemo umwuka nyuma y’iminsi arembeye mu Bitaro bya Moi mu Mujyi wa Eldoret.
Amakuru ava muri Kenya avuga ko uyu mugabo yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere nyuma y’iminsi itanu yishe Cheptegei.
Bivugwa ko ku Cyumweru gishize, Dickson yinjiye mu rugo rwa Cheptegei afite akajerekani ka litiro eshanu kuzuye peteroli.
Cheptegei yari yagiye gusenga hamwe n’abana, ariko ubwo yari agarutse, uyu mugabo yahise ayimumenaho, aramutwika.
Abaturanyi babo bagerageje kubatabara uko ari babiri, babihutana ku bitaro, ariko na ho ntibahatinze kuko bahise bohereza ku Bitaro bikuru bya Moi.
Se w’uyu mukinnyi, Joseph Cheptegiei, yavuze ko bombi bigeze gukundana, ashimangira ko mu byo bapfaga harimo ubutaka umugore yaguze ahitwa Endebes ari naho yari atuye.
Rebecca Cheptegei yasize abana babiri yabyaranye n’undi mugabo uba muri Uganda.
Uyu mugore wari ufite imyaka 33, yitabiriye Imikino Olempike ya Paris uyu mwaka, aba uwa 44 muri Marathon. Yakinnye kandi mu gusiganwa metero ibihumbi 10.
Biteganyijwe ko Cheptegei azashyingurwa ku wa Gatandatu, tariki 14 Nzeri 2024 muri Uganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!