00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Denolly na Aziz Ouakaa begukanye ‘Rwanda Open M25’ mu bakina ari babiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 September 2024 saa 07:25
Yasuwe :

Umufaransa Corentin Denolly ari hamwe n’Umunya-Tunisia Aziz Ouakaa, begukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa rya Tennis “Rwanda Open M25”, aho batsinze abavandimwe b’Abanya-Zimbabwe.

Umukino wa nyuma muri iki cyiciro wabereye ku bibuga bya Tennis muri IPRC Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Nzeri 2024.

Corentin Denolly na Aziz Ouakaa borohewe n’iseti ya mbere batsinze ku manota 6-2, ariko mu iseti ya kabiri bazamukanwa n’Abanya-Zimbabwe Benjamin Lock na Courtney John Lock nubwo na yo bayitsinze ku manota 7-5.

Denolly na Ouakaa batsindiye igikombe na 1550$ naho abatsindiwe ku mukino wa nyuma bazahabwa 900$.

Ni ku nshuro ya kabiri Denolly atwaye iri rushanwa kuko mu 2023, ubwo yari hamwe n’Umusuwisi Damien Wenger, begukanye icyumweru cyaryo cya mbere mu bakina ari babiri.

Uwa Gatandatu wabaye umunsi mwiza kuri uyu Mufaransa kuko yanageze ku mukino wa nyuma mu bakina ari umwe, aho yasezereye Umuhinde Singh Karan amutsinze amaseti 2-0 (6-4, 6-1).

Kuri iki Cyumweru, agomba kwisobanura na mwenewabo Florent Bax na we watsinze Umuhinde Adil Kalyanapur amaseti 2-0 (6-2, 6-4) muri ½.

Uwegukanye irushanwa mu bakina ari umwe ahabwa 3600$ n’amanota 25 mu gihe hari amafaranga buri wese abona mu cyiciro yakinnye kugeza ku watangiriye muri 1/16 ubona 260$.

Corentin Denolly yegukanye icyumweru cya kabiri cya Rwanda Open mu 2023 mu bakina ari umwe, mu gihe ari ubwa mbere Florent Bax ari gukina iri rushanwa ribera i Kigali.

Umukino wa nyuma w'icyumweru cya mbere cya 'Rwanda Open M25' mu bakina ari babiri, wabaye ku wa Gatandatu
Corentin Denolly na Aziz Ouakaa ntibagowe cyane n'iseti ya mbere
Benjamin Lock yakinanaga na mugenzi we John Lock
Aziz Ouakaa na Corentin Denolly bishimira intsinzi nyuma yo kwegukana irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .