00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DAVIS CUP 2022: U Rwanda rwatsinze Uganda mu gufungura Irushanwa Nyafurika muri Tennis

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 July 2022 saa 11:51
Yasuwe :

U Rwanda rwatangiye Irushanwa Nyafurika mu Mukino wa Tennis rizwi nka “DAVIS CUP AFRICA ZONE Group IV’’ rutsinda Uganda mu mukino urifungura wakinwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Nyakanga 2022.

Iri rushanwa ni ubwa mbere riri kubera ku butaka bw’u Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Riri gukinirwa ku bibuga byo muri IPRC Kigali.

Ryahuriyemo abakinnyi 50 bo mu bihugu icyenda byo ku Mugabane wa Afurika. Rizakinwa ku wa 4-9 Nyakanga 2022.

Mu gufungura irushanwa, u Rwanda ruri mu Itsinda A rwatsinze Uganda imikino itatu ku busa [ 6-0, 6-0: 6-0,6-0 & 6-2, 6-0].

Ku mukino wabanje, Habiyambere Ernest yatsinze Wakoli Nasawali Ronald amaseti abiri ku busa (6-0 na 6-0).

Ku wa kabiri, Karenzi Bertin, Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza atsinda Geoffrey Ocen amaseti 2-0 (6-0 na 6-0).

Mu cyiciro cy’abakina ari babiri kuri babiri (Double), u Rwanda rugizwe na Karenzi Bertin na Niyigena Etienne rwatsinze Uganda ya Birungi Edward na Ocen Godfrey amaseti 2-0 (6-2 na 6-0).

U Rwanda rwatangiye neza mu Irushanwa Nyafurika muri Tennis

Mu ijambo rifungura imikino ya “DAVIS CUP AFRICA ZONE Group IV’’, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yakiriye ibihugu byose byitabiriye irushanwa ndetse yifuriza abakinnyi intsinzi.

Yakomeje abizeza ko bazakora ibishoboka byose kugira bazishimire kuba bari mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.

Perezida Karenzi yanashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare ngo iri rushanwa ritegurwe kandi ko afite n’icyizere cy’uko rizagenda neza.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, na we yashimye ibihugu byitabiriye iri rushanwa. Ati “Mukomeze kugubwa neza mu Rwanda.’’

Yavuze ko irushanwa nk’iri rifasha abakinnyi b’Abanyarwanda kugaragaza impano zabo no guhesha igihugu ishema.

U Rwanda rufite abakinnyi batanu baruhagarariye muri iri rushanwa; barimo Karenzi Bertin, Niyigena Etienne, Habiyambere Ernest, Muhire Joshua na Hakizumwami Junior.

Ishyirahamwe rya Tennis ku rwego rw’Isi (ITF) rigena ko buri gihugu cyitabira iri rushanwa rihamagara abakinnyi bari hagati ya batatu na batanu, biyongeraho umutoza.

The DAVIS CUP AFRICA ZONE Group IV ni nk’igikombe cy’Isi muri Tennis ariko ribera mu byiciro bitandukanye.

Ibihugu biri mu Rwanda biri mu cyiciro cya kane, aho byishakamo ikizashyirwa mu cya gatatu. Mu gihe cyakwitwara neza kigakomeza kugera mu cya mbere, kiba kirimo ibihugu bikomeye ku Isi muri Tennis.

I Kigali hari ibihugu birimo u Rwanda, Angola, Botswana, Congo Brazzaville, RDC, Sudani, Tanzania, Togo na Uganda. Usibye itsinda ry’ibihugu icyenda biri gukinira mu Rwanda, hari ibindi umunani biri muri Cameroun.

Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, Togo iri mu Itsinda B, yatsinze Angola imikino 3-0, RDC itsinda iya Botswana imikino 3-0 naho Sudani itsinda Tanzania imikino 2-1.

Iyi mikino irakomeza ku wa Kabiri, tariki 5 Nyakanga 2022, kuva saa Yine za mu gitondo, Ikipe ya Congo Brazzaville ikina na Togo mu gihe RDC izacakirana na Angola.

U Rwanda ruri gukina iri rushanwa rushaka gusubira mu cyiciro cya gatatu rwagezemo nyuma yo kwitwara neza, rukaba urwa kabiri mu mikino ya Afurika ya Tennis ya “2019 Davis Cup Africa Zone Group IV” yabereye muri Congo Brazzaville ariko rukaza gusubira mu cya kane mu mwaka wakurikiyeho.

Abakinnyi b'u Rwanda baserutse bafite n'ibendera ry'igihugu
Tanzania na yo irahagarariwe
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bihugu bihagarariwe muri iri rushanwa
Botswana iri mu bihugu byitabiriye
Abakinnyi bagera kuri 50 ni bo bitabiriye iyi mikino
Iyi mikino iri kubera muri IPRC Kigali
U Rwanda rwatsinze Uganda mu mukino ufungura Irushanwa Nyafurika muri Tennis
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yifurije abitabiriye iyi mikino kugubwa neza bari mu Rwanda
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, ubwo yakiraga ibihugu byose byitabiriye irushanwa
Irushanwa Nyafurika mu Mukino wa Tennis rizwi nka “DAVIS CUP AFRICA ZONE Group IV’’ ni ubwa mbere ribereye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .