Dame Louise yishimiye u Rwanda avuga ko rushobora kuzakira Imikino ya Commonwealth

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nzeri 2019 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth ku Isi, Dame Louise Livingstone Martin DBE, asanga u Rwanda rugaragaza ubushake n’ubushobozi bwo kwakira imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza.

Ibi Dame Louise yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere, umunsi umwe mbere y’uko hatangizwa ku mugaragaro Inama y’Inteko Rusange izahuza ibihugu bigize Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth ku Isi.

Guhera ku wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri kugeza kugeza ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2019, u Rwanda binyuze mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ihuza ibihugu bivuga Icyongereza, ruzakira Inama y’Inteko rusange izahuza abanyamuryango bavuye mu bihugu 71.

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre izitabirwa n’abashyitsi bagera kuri 250 biganjemo abayobozi b’imikino itandukanye.

Dame Louise Livingstone Martin, DBE, wageze i Kigali ku wa Gatandatu, yavuze ko yishimiye uko yabonye u Rwanda ndetse abona rwiteguye kwakira imikino ya Commonwealth bitewe n’iterambere yahabonye.

Ati “U Rwanda ruriteguye nkurikije uko nabibonye, mufite ubushake n’uburyo mwakira abantu birabigaragaza. Imbaraga rushyiramo n’urubyiruko rwarwo, rufite ubushake bwo kwakira iyi mikino. Igisigaye ni ukuba rwagaragariza buri wese ko rwayakira ku buryo yabibona akavuga ko ari byiza cyane.”

“Urebye ibimaze gukorwa n’ibisigaye, hari icyakozwe ubu kandi nizeye ko u Rwanda ruzakira imwe muri iyi mikino kandi ndabitegereje.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth mu Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens, yavuze ko kwakira iyi nama bifite kinini bivuze ku Rwanda rumaze imyaka 10 gusa rwinjiye muri uyu muryango.

Ati ”Kwakira iyi nama hano bivuze byinshi cyane, u Rwanda ni cyo gihugu kinjiye mu muryango wa Common Wealth vuba, tumaze imyaka 10 gusa tuwinjiyemo. Kwakira abantu bavuye mu bihugu 71 biratuma bamenya u Rwanda kurushaho n’ibyo tumaze kugeraho.”

Yavuze ko n’ubwo hari ibikorwa remezo byinshi bikibura kugira ngo u Rwanda rwakire imikino ya Commonwealth, hari intambwe imaze guterwa.

Ati "Hari bimwe u Rwanda rukibura kugira ngo rwakire imikino nk’iriya kuko abantu bake baba bayirimo baba bageze ku bihumbi nka bitatu, urumva ko atari ibintu umuntu yavuga ngo ejo cyangwa ejo bundi tuzahita tuyakira ariko iyo ndebye nsanga igihe atari kinini gisigaye ngo tube twakwakira imikino yo kuri ruriya rwego.”

Buri gihugu kizitabira iyi nama kizaba gihagarariwe n’abantu batatu mu gihe hari n’abayobozi bandi bazayitabira.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bya Commonwealth, Patricia Janet Scotland, ni umwe mu bashyitsi bakuru bazitabira iyi nama.

Abagera kuri 60 bazaba baje muri iyi nama byitezwe ko bazaguma mu Rwanda, aho bazitabira umuhango wo Kwita Izina uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze tariki ya 6 Nzeri 2019.

U Rwanda rwahawe kwakira iyi Nama y’Inteko Rusange mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 rumaze rwinjiye muri uyu muryango uhereye mu 2009.

Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth mu Rwanda ryitabiriye iyi mikino bwa mbere mu 2010 yabereye i Delhi mu gihe umudali wa mbere wabonetse mu mikino y’abato yabereye muri Bahamas mu 2017 wegukanwe n’Ikipe ya Beach Volleyball y’abakobwa.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Commonwealth ku Isi, Dame Louise Livingstone Martin DBE, yaciye amarenga yo kuzaha u Rwanda imikino ihuza ibihugu bivuga Icyongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza