Wari umukino ufite kinini uvuze dore ko wabaye nyuma y’umunsi umwe u Rwanda rutsinzwe umukino wa mbere na Nigeria nyuma yo kwitwara neza muri ine yabanje, ariko na none rukaba rwahuraga na Uganda rwatsinze ku mukino wa nyuma ubwo rwegukanaga iri rushanwa bwa mbere mu 2023.
Ku wa Gatatu i Gahanga, Uganda ni yo yatsinze tombola, ihitamo gutangira ishyiraho amanota naho u Rwanda rwo rukaba rwatangiye rujugunya udupira, rubuza Uganda gushyiraho amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye Uganda ishyizeho amanota 100 muri ’overs’ 20 zingana n’udupira 120, u Rwanda rwasohoye abakinnyi 10 bose ba Uganda.
Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda rusabwa amanota 101 ngo rube rutsinze uyu mukino, gusa ntibyigeze byorohera Abanyarwandakazi kuko ’overs’ 20 zarangiye Ikipe y’Igihugu yari imaze gushyiraho amanota 88 mu gihe Uganda yasohoye abakinnyi umunani b’u Rwanda.
Ikipe y’Igihugu ya Uganda yatsinze uyu mukino ku kinyuranyo cy’amanota 12.
Mu yindi mikino yabaye, Zimbabwe yatsinze Nigeria ku kinyuranyo cy’amanota 64, Botswana itsinda Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 93 naho Kenya itsinda Cameroun ku kinyuranyo cya ’wickets’ umunani.
Kugeza ubu Uganda ni yo iri ku mwanya wa mbere nyuma y’Umunsi wa Gatanu w’Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riri kuba kunshuro yaryo ya 10.
Iyi kipe itaratsindwa umukino n’umwe, ikurikiwe na Zimbabwe iri kumwanya wa kabiri mu gihe u Rwanda rugeze ku mwanya wa gatatu.
Ku wa Kane ni ikiruhuko mu gihe Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ihura na Zimbabwe ku wa Gatanu.
Amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu umunani, aho ahura hagati yayo yose, ni yo azakina umukino wa nyuma ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kamena 2024.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!