00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: U Rwanda rwatsinze Uganda, rugera ku mukino wa nyuma

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 11 September 2022 saa 08:41
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 19 muri Cricket, yatsinze Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 56, igera ku mukino wa nyuma mu mikino Nyafurika yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ni umukino wa ½ wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022.

U Rwanda nirwo rwatangiye rukubita udupira, ibizwi nka Batting maze rushyiraho amanota 97 muri Overs 20, mu gihe ikipe y’igihugu ya Uganda yari yasohoye abakinnyi 6 b’u Rwanda (Weeckets)

Uganda yasabwaga amanota 98 gusa ngo ibe itsinze ariko ntibyayikundiye kuko u Rwanda muri Overs 14 n’udupira tune rwari rumaze gusohora abakinnyi bose ba Uganda (all out weeckets). Byarangiye Uganda ishyizeho amanota 41.

Ishimwe Herriette ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo gutsinda amanota 36, anakuramo abakinnyi bane ba Uganda (4 Weeckets).

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Leonard Nhamburo, yavuze biteguye kwitwara neza ku mukino wa nyuma.

Yagize ati “Tanzania twarahuye muri ¼ tuzi aho ikomeye n’aho yoroshye bityo rero nta kabuza tuzitwara neza.”

U Rwanda ruzakina umukino wa nyuma na Tanzania kuwa Mbere tariki ya 12 Nzeri 2022. Tanzania yageze ku mukino wa nyuma itsinze Namibia.

Muri iyi mikino u Rwanda rwari mu itsinda rya kabiri ryarimo Nigeria, Malawi, Tanzania na Mozambique

Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi izabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2023.

Abangavu b'u Rwanda bageze ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .