00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: U Rwanda rwatsinze Kenya mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 September 2024 saa 02:35
Yasuwe :

U Rwanda rwatsinze Kenya ku kinyuranyo cy’amanota 58 mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abakobwa batarengeje imyaka 19 muri Cricket, wabereye i Gahanga kuri iki Cyumweru.

Kenya yatsinze tombola, ihitamo gutangira umukino ijugunya udupira, naho u Rwanda rudukubita ari na ko rukora amanota.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rwatsinze amanota 95 mu dupira 120, ariko abakinnyi umunani barwo bakuwemo n’aba Kenya.

Mu gice cya kabiri, Kenya ni yo yari itahiwe mu gukora amanota mu gihe abangavu b’u Rwanda batangiye kujugunya udupira ku buryo babuza Kenya kuba yageza ku manota 96 yasabwaga kubona kugira ngo yegukane intsinzi.

Abanyarwandakazi babigezeho kuko nyuma y’udupira 79, u Rwanda rwari rumaze gusohora abakinnyi 10 bose ba Kenya bagombaga gushyiraho amanota, mu gihe bo bari bamaze gutsinda 37 gusa.

Ibi byatumye Ikipe y’Igihugu yegukana intsinzi ya mbere mu irushanwa ku kinyuranyo cy’amanota 58 [ayo Kenya yaburaga ngo itsinde umukino].

Uwimana Ruth wakuyemo abakinnyi bane ba Kenya, ni we wabaye umukinnyi w’umukino. Ni mu gihe Niyomuhoza Shakila yatsinze amanota 29 muri uyu mukino.

Mu mukino wa kabiri, u Rwanda ruzakurikizaho Namibia ku wa Mbere saa Saba n’iminota 50 muri IPRC Kigali.

Ikipe y’Igihugu iri mu Itsinda rimwe na Kenya, Namibia na Uganda mu gihe Itsinda B ririmo Zimbabwe, Nigeria, Tanzania na Malawi.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomeza muri ½ mu gihe umukino wa nyuma uzatanga ikipe ijya mu Gikombe cy’Isi cya 2025 uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri 2024.

Mbere y'umukino wa Cricket, habanza kuba tombola
Ikipe ihitamo niba ibanza gukora amanota cyangwa ikabanza kubuza indi gukora menshi mu gice cya mbere
Abakapiteni b'u Rwanda na Kenya bifotozanya n'abasifuzi
Abasifuzi bayoboye umukino w'u Rwanda na Kenya
U Rwanda rurashaka kongera gukina Igikombe cy'Isi cy'Abangavu batarengeje imyaka 19 nk'uko rwabikoze mu 2023
U Rwanda na Kenya byakiniye mu kibuga cya kabiri cya Stade Mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga
Amakipe yombi asuhuzanya mbere yo gutangira umukino
U Rwanda rwatangiye umukino rukora/rushyiraho amanota aho ruba rufite abakinnyi babiri gusa mu kibuga
Kenya yatangiye ijugunya udupira [ikipe iri gukina gutyo iba ifite abakinnyi 11 bazengurutse ikibuga cyose kugira ngo bahite basama udukubiswe n'umukinnyi bahanganye]
Ikipe iri gukora amanota, ishobora kuyongera binyuze mu kunyuranamo mu gihe agapira kataragaruka hagati abo bakinira
Umukinnyi uri gukora amanota, akubita agapira cyane agamije ko karenga ikibuga kugira ngo abone amanota menshi [amanota ane mu gihe kakoze hasi mbere yo gusohoka n'amanota atandatu mu gihe kasohotse kadakoze hasi]
Abakinnyi ba Kenya bishimira gukuramo umwe mu bakinnyi b'u Rwanda bakoraga amanota
Abandi bakinnyi b'u Rwanda bari bicaye hanze ubwo rwakoraga amanota mu gice cya mbere [uvuyemo, asimburwa n'umwe muri aba bicaye hanze kugeza havuyemo 10 bose]
Hari umukinnyi uba ugomba gucungira hafi agapira gatewe na mugenzi we kugira ngo katajya kure ikipe bahanganye igakora amanota menshi binyuze mu kunyuranamo
Niyomuhoza Shakila yakoze amanota 29 muri uyu mukino
Umusifuzi agaragaza ko umukinnyi wa Kenya avamo
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira gukuramo umukinnyi wa Kenya
Iyo agapira kanyuze ku mukinnyi wagombaga kugakubita, kagasamwa n'uwo bahanganye, ahita avamo
U Rwanda rwatangiranye intsinzi muri iyi mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .