00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: U Rwanda rwatangiye neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 08:48
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Cricket yatsinze Botswana amanota 108-106 mu mukino ufungura iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, wabaye ku wa Kane, tariki 17 Ugushyingo 2022, kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga.

Ni umukino wafunguye iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iri kubera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 17 Ugushyingo kugeza ku wa 26 Ugushyingo 2022.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ni yo yatangiye itera udupira, ibizwi nka ‘Bowling’ ari na ko ibuza iya Botswana yatangiye ikubita udupira bizwi nka ‘Batting’ gushyiraho amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye Botswana ishyizeho amanota 106 muri Overs 20 zingana n’udupira 120 abakinnyi bayo bakinnye, gusa u Rwanda rwari rwasohoye abakinnyi bose ba Botswana bizwi nka ’All out Wicket’.

U Rwanda rwatangiye igice cya kabiri rusabwa gutsinda amanota arenga 106 Botswana yari yashyizemo mu gice cya mbere ngo rwegukane intsinzi, rwaje kubigeraho kuko rwatsinze amanota 108 muri overs 17 n’udupira tubiri mu gihe Botswana yari yasohoye abakinnyi batanu b’ u Rwanda.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze ku kinyuranyo cya wickets eshanu. Muri uyu mukino Akayezu Martin ni we wabaye umukinnyi w’umukino nyuma yo gusohora abakinnyi bane ba Botswana muri overs enye yakinnye.

Mu mukino wundi wabereye muri IPRC Kigali, Lesotho yatsinze Mali amanota 138-107.

Imikino yari iteganyijwe kuba ku mugoroba irimo uwa Kenya na St Helena, n’uwa Botswana na Seychelles ntiyarangiye kubera imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yo mu itsinda rya mbere iri gukinwa n’amakipe umunani ariyo u Rwanda, Kenya, Botswana, Malawi, Mali, Seychelles, Saint Helena na Lesotho.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Ugushyingo 2022, imikino ikomeza ku munsi wayo wa kabiri.

Imikino iteganyijwe:

  U Rwanda vs St Helena [Saa 9:30 i Gahanga]

  Botswana vs Lesotho [Saa 9:30 muri IPRC Kigali]

  Kenya vs Malawi [Saa 13:45 i Gahanga]

  Mali vs Seychelles [Saa 13:45 muri IPRC Kigali]

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatsinze Botswana mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi
Wari umukino ukomeye cyane
Botswana iri mu bihugu byitabiriye aya majonjora
Imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi yatumye hari imikino itarangira
Amajonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi ari kubera mu Mujyi wa Kigali
Ikipe y'Igihugu ya Lesotho yatsinze Mali ku kinyuranyo cy'amanota 31

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .