Iri rushanwa rizabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga, rizitabirwa n’amakipe umunani yo muri "Division ya Kabiri" ari yo Kenya, Mozambique, Malawi, Botswana, Lesotho, Ghana, Eswatini na Sierra Leone.
Abiri ya mbere azasanga andi atandatu yo muri "Division ya Mbere" ari yo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Namibia, Nigeria na Zimbabwe yagarutse mu kubanza kunyura mu majonjora y’ibanze.
Aya makipe uko ari umunani azishakamo izizajya mu Gikombe cy’Isi cyizabera muri Malaysia na Thailand mu 2025.
Mu 2023, u Rwanda rwitabiriye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo, kuri iyi nshuro rukaba ruri gushaka uko rwazasubirayo.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rugiye kwakira imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi haba mu bagabo cyangwa mu bagore nyuma ya 2021 na 2022.
Kuva mu 2017 u Rwanda rwabona Stade Mpuzamahanga ya Cricket iherereye i Gahanga, rwatangiye gutera imbere muri uyu mukino cyane ko rwagiye rwitabira Igikombe cy’Isi mu bangavu n’Igikombe cya Afurika.
Si ibyo gusa kuko nka Uwamahoro Cathia yashyizwe mu gitabo cy’abakoze ibintu bidasanzwe ku Isi, ‘Guinness de Records’ nyuma yo kumara amasaha 26 aterwa udupira (batting) ataruhutse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!