00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: U Rwanda rugiye gukina na Ghana mu mikino itanu ya gicuti

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umukino wa Cricket, igiye kwakira iya Ghana mu mikino itanu ya gicuti izafasha ibihugu byombi kwitegura neza imikino yo gushaka itike yo kuzajya mu Gikombe cy’Isi izakinirwa muri Zone A, izabera i Kigali mu Ukwakira 2021.

U Rwanda na Ghana bizakina imikino itanu hagati ya tariki ya 16-21 Kanama 2021 kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket y’i Gahanga.

Biteganyijwe ko Irushanwa ryo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi izakinirwa muri Zone A, izabera i Kigali hagati ya tariki ya 14 n’iya 23 Ukwakira 2021.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ryatangaje ko abakinnyi b’u Rwanda biteguye neza iyi mikino bazahuramo n‘Ikipe y’Igihugu ya Ghana.

Ikipe y’Igihugu imaze iminsi ikora imyitozo ndetse ikina imikino itandukanye kuva muri Gicurasi ubwo Minisiteri ya Siporo yatangaga uruhushya rwo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga nubwo byakomwe mu nkokora n’ibyumweru bibiri bya Guma mu Rugo.

Abakinnyi 14 u Rwanda ruzitabaza muri iyi mikino ni: Dusingizimana Eric, Ndikumana Didier, Tuyisenge Orchide, Rubagumya Clinton (Kapiteni), Tuyizere Bosco, Niyomugabo Eric, Mitali Yvan, Uwimana David, Irakoze Kevin, Akayezu Martin, Vekaria Pankaj, Niyitanga Wilson, Samal Subhasis.

Abakinnyi babiri bari ku rutonde rw’abandi bakwitabaza bibaye ngombwa ni Ntirenganya Ignace na Abizera Damascène.

Ikipe y’Igihugu izatozwa na Suji Martin uzaba yungirijwe na Tuyizere Adelin mu gihe ushinzwe ubuzima bwayo bwa buri munsi ari Nzayisenga Jackson.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu ya Ghana izagera mu Rwanda tariki ya 16 Kanama 2021.

Umukino wa mbere uzakinwa tariki ya 18 Kanama 2021 mu gihe uwa gatanu uzakinwa tariki ya 21 Ukwakira.

RCA yatangaje ko ubwo iyi mikino izaba iri kuba, hazubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo gucumbikira abakinnyi hamwe.

Ikibuga Mpuzamahanga cya Cricket cy'i Gahanga ni cyo kizakinirwaho iyi mikino ya gicuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .