Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Nzeri 2024, ni bwo ku bibuga bya Cricket muri IPRC Kigali n’i Gahanga habereye imikino ya ½ cy’irushanwa Nyafurika rimaze icyumweru ribera i Kigali.
Muri IPRC Kigali, Ikipe y’u Rwanda ni yo yatsinze tombola maze ihitamo gutangira ijugunya udupira, inabuza Nigeria gushyiraho amanota menshi.
Igice cya mbere cy’umukino kigizwe n’udupira 120, cyarangiye Nigeria ishyizeho amanota 126, abangavu b’u Rwanda basohoye abakinnyi bayo bane.
U Rwanda rwatangiye igice cya kabiri rufite ihurizo rikomeye ryo gukuraho ikinyuranyo cy’amanota 126 yashyizweho na Nigeria.
Gusa ntibyarworoheye kuko nyuma y’udupira 112, Nigeria yari imaze gusohora abakinnyi bose b’u Rwanda uko ari 10 mu gihe rwo rwari rumaze gushyiraho amanota 64 gusa.
Ibyo byatumye Nigeria itsinda uyu mukino ku kinyuranyo cy’amanota 63 ndetse igera ku mukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru.
Mu wundi mukino wa 1/2 wabereye kuri Stade ya Gahanga, Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yatsinze iya Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 75.
Zimbabwe yari yatangiye ishyiraho 138 mu gihe Uganda yasohoye abakinnyi bayo barindwi.
Mu gice cya kabiri, Uganda ntiyabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Zimbabwe kuko mu dupira 116, Zimbabwe yari imaze gusohora abakinnyi bayo bose mu gihe yo yari yakoze amanota 63.
Umukino wa nyuma uzahuza Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe n’iya Nigeria ku Cyumweru saa Saba n’iminota 50 mu gihe mbere yaho, guhera saa Tatu n’igice, u Rwanda ruzahatanira umwanya wa gatatu hamwe na Uganda byari hamwe mu itsinda.
Ikipe izegukana igikombe hagati ya Zimbabwe na Nigeria ni yo izahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 19 kizabera muri Malaysia mu 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!