Ku wa Gatanu, tariki 30 Ukuboza 2022, ni bwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda n’ubwa Minisiteri ya Siporo bwahaye ibendera ry’Igihugu aba bangavu basabwa guhatana.
Kayisire Jacques wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo muri uyu muhango yabwiye aba bakobwa ko Abanyarwanda babizeyeho intsinzi.
Yagize ati “Ntabwo utegura umukino ku munsi w’umukino bisaba gutegura, rero Cricket yarabigaraje ni yo mpamvu igiye mu Gikombe cy’Isi. Abana rero turabifuriza amahirwe kandi twizeye ko bazitwara neza.”
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Leonard Nhamburo, yavuze ko nta bwoba bafite ndetse ko intego ari ukurenga icyiciro cya mbere.
Yagize ati “Kuva muri Nzeri turi kwitegura iyi mikino, intego tujyanye mu Gikombe cy’Isi ni ukurenga icyiciro cya mbere kugira ngo ubutaha ntituzakine imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Ni byo ni itsinda rikomeye ariko nta bwoba dufite twizeye kuzitwara neza.”
Kapiteni Ishimwe Gisèle yavuze ko umwuka ari mwiza mu bakinnyi kandi biteguye kuzaha Abanyarwanda ibyishimo.
Yagize ati “Tumeze neza cyane kandi turamenyeranye kuko mu bakinnyi 15 tuzagenda 14 twakinanye imikino yo gushaka itike. Abanyarwanda batwitegeho kuzabashimisha kuko natwe turishimye kandi iyo tumeze gutyo dukora ibirenze.”
Iyi kipe iri mu Itsinda rya kabiri hamwe n’u Bwongereza, Pakistan na Zimbabwe; izahaguruka i Kigali yerekeza muri Afurika y’Epfo ku wa 1 Mutarama 2023.
Biteganyijwe ko tariki 7 Mutarama ari bwo amakipe azatangira gukina imikino yo kwitegura aho u Rwanda ruzatangira rukina na Nouvelle-Zélande.
Muri rusange Igikombe cy’Isi kizitabirwa n’amakipe 16 agabanyije mu matsinda ane. Amakipe atatu ya mbere mu itsinda ni yo azakomeza mu cyiciro gikurikira, maze na yo ahure hagati yayo mu cyiswe ‘Super Six’.
Amakipe ane azagira amanota menshi, azahita yerekeza muri ½, atsinze akine umukino wa nyuma.
Uko amatsinda ateye
Itsinda A: Australia, Bangladesh, Sri Lanka na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itsinda B: U Bwongereza, Pakistan, Zimbabwe n’u Rwanda.
Itsinda C: Ireland, Nouvelle-Zélande, Indonésie na West Indies.
Itsinda D: Afurika y’Epfo, u Buhinde, Ecosse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!