Muri uyu mukino, u Rwanda rwatomboye gutangira rukubita agapira, ibizwi nka ’batting’, mu gihe Pakistan yo yatangiye ijugunya agapira, bizwi nka ’bowling’.
Mu dupira 120 twakinwe mu gice cya mbere, u Rwanda rwashyizeho amanota 106, abakinnyi barwo [ari bo bitwa wickets muri uyu mukino] umunani basohorwa mu kibuga n’aba Pakistan.
Igice cya kabiri cyatangiye Ikipe y’Igihugu ya Pakistan isabwa kurenza byibuze inota rimwe ku manota u Rwanda rwari rumaze kuyikoreraho.
Pakistan yaje kubigeraho, ikora amanota 107 mu dupira 105 yari imaze gukina.
Byatumye iki gihugu cyo muri Asia gitsinda umukino wa mbere kuko u Rwanda rwasabwaga kuba rwakuramo abakinnyi bayo bose kitarageza ku manota 106, ariko cyayarengeje havuyemo abakinnyi babiri, kigifite abandi umunani bashobora gukina.
Abangavu b’u Rwanda bazagaruka mu kibuga ku wa Kabiri, tariki 17 Mutarama 2023, bakina na Zimbabwe.
U Rwanda rurasabwa gutsinda umukino umwe kugira ngo rwerekeze mu cyiciro gikurikira cy’amakipe atandatu, bizarufasha kutazakina imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi gitaha.
Muri rusange iki Gikombe cy’Isi cyitabiriwe n’amakipe 16 agabanyije mu matsinda ane.
Amakipe atatu ya mbere mu itsinda ni yo azakomeza mu cyiciro gikurikira, maze na yo ahure hagati yayo mu cyiswe ‘Super Six’.
Amakipe ane azagira amanota menshi, azahita yerekeza muri ½, atsinze akine umukino wa nyuma.
Uko amatsinda ateye:
Itsinda A: Australia, Bangladesh, Sri Lanka na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itsinda B: U Bwongereza, Pakistan, Zimbabwe n’u Rwanda.
Itsinda C: Ireland, Nouvelle-Zélande, Indonésie na West Indies.
Itsinda D: Afurika y’Epfo, u Buhinde, Ecosse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!