Muri uyu mukino, u Rwanda rwatomboye gutangira rukubita agapira, ibizwi nka ’batting’, mu gihe Zimbabwe yo yatangiye ijugunya agapira, bizwi nka ’bowling’.
Mu dupira 120 twakinwe mu gice cya mbere, u Rwanda rwashyizeho amanota 119, mu gihe Zimbabwe yari yasohoye abakinnyi umunani (8 Wickets) b’u Rwanda.
Zimbabwe yinjiye mu gice cya kabiri isabwa gushyiraho amanota arenze ay’u Rwanda, ariko ntibyabakundira. Ubwo iki gihugu cyari kimaze gukora amanota 80 mu dupira 104, abakinnyi bacyo 10 bari bamaze gukurwamo n’ab’u Rwanda bituma umukino uhita urangira.
Kapiteni w’u Rwanda, Ishimwe Gisèle yatowe nk’umukinnyi w’umukino nyuma yo gukora amanota 34 mu dupira 24 yakinnye.
Gutsinda uyu mukino byahesheje aba bangavu itike y’icyiciro gikurikira kuko amakipe atatu ya mbere mu itsinda yakomeje, azakora amatsinda abiri mu cyiswe ‘Super Six’. Azongera ahure hagati yayo hazamuke abiri ya mbere, azakina imikino ya ½ n’umukino wa nyuma.
Iyi ntsinzi kandi yahesheje itike u Rwanda kutazakina imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi gitaha. Abangavu b’u Rwanda bazagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023 bakina n’u Bwongereza.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!