Iyi kipe yabigezeho ku wa Gatatu, tariki 25 Nzeri 2024, nubwo yatsinzwe na Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 46.
Muri uyu mukino, u Rwanda ni rwo rwatsinze tombola maze ruhitamo kubanza gutera udupira rubuza Uganda gukora amanota.
Igice cya mbere cyarangiye, Uganda yashyizeho amanota 102 muri overs 19. Ni mu gihe u Rwanda rwari rwasohoye abakinnyi bose ba Uganda.
Mu gice cya kabiri, ntabwo rwabashije kurenza amanota 102 Uganda yari yashyizeho kugira ngo rwegukane intsinzi, kuko Uganda yasohoye abakinnyi bose barwo kuri overs 19 n’udupira tune. Icyo gihe u Rwanda rwari rumaze gukora amanota 56 gusa bityo rutsindwa ku kinyuranyo cy’amanota 46.
Undi mukino wo mu itsinda rya mbere, Namibia yatsinze Kenya ku kinyuranyo cy’amanota 28.
Mu itsinda rya kabiri, Nigeria yatsinze Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 86. Ni mu gihe, Zimbabwe yatsinze Tanzania ikinyuranyo cy’amanota 13.
Imikino ya ½ izakinwa ku wa Gatandatu, tariki 28 Nzeri 2024, aho u Rwanda ruzakina na Nigeria saa 13:50 muri IPRC Kigali, Zimbabwe izakine na Uganda kuri izo saha i Gahanga.
Ku wa Kane, tariki 26 Nzeri 2024 hazakinwa imikino yo guhatanira imyanya, Kenya ikina na Malawi, mu gihe Tanzania izakina na Namibia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!