00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: Abangavu b’u Rwanda babonye intsinzi ya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 September 2024 saa 06:29
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 19 muri Cricket, yatsinze iya Namibia ku kinyuranyo cy’abakinnyi barindwi, ibona intsinzi ya kabiri mu mikino Nyafurika yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2025 iri kubera i Kigali.

Muri uyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere muri IPRC Kigali, Namibia ni yo yatsinze tombola maze ihitamo kubanza gukubita udupira kugira ngo ikore amanota.

Igice cya mbere cyarangiye Namibia yashyizeho amanota 101 mu dupira 120 twajugunywe n’abakinnyi b’u Rwanda, ariko abakinnyi umunani bayo ari bo basohowe mu kibuga.

Ibi bivuze ko u Rwanda rwasabwaga kugera ku ntego y’amanota 102 kugira ngo rubone intsinzi, ni ukuvuga ko rwagombaga kurenza byibuze inota rimwe ku manota yashyizweho na Namibia.

Nyuma y’udupira 105, u Rwanda rwari rumaze kugeza amanota 102 rusabwa, abakinnyi barwo batatu ari bo bakuwe mu kibuga n’aba Namibia.

Ibi byatumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinda umukino ku kinyuranyo cy’abakinnyi barindwi [abari basigaye gukina ku ikipe ishaka gukuramo amanota yari yatsinzwe].

Iyi ntsinzi yabaye iya kabiri ku ruhande rw’u Rwanda rwari rwatangiye iyi mikino yo mu Itsinda A ruhigika Kenya ku Cyumweru mu gihe ruzasoreza kuri Uganda ku wa Gatatu.

Umurungi Sonia yabaye umukinnyi w’umukino nyuma yo gukuramo abakinnyi batatu ba Namibia mu mipira 12 yajugunye. Ni mu gihe Shimwamana Rosette yatsinze amanota 37.

Mu wundi mukino wo mu Itsinda A wabaye, Uganda na yo yabonye intsinzi ya kabiri itsinze Kenya ku kinyuranyo cy’abakinnyi icyenda.

Mu Itsinda B, Nigeria yabonye intsinzi ya kabiri itsinze Zimbabwe naho Tanzania ibona intsinzi ya mbere ihigitse Malawi.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomeza muri ½ mu gihe umukino wa nyuma uzatanga ikipe ijya mu Gikombe cy’Isi cya 2025 uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri 2024.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .