Rugby: Côte d’Ivoire yanyagiye u Rwanda amanota 60-3 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Inzozi z’u Rwanda zo kwitabira Igikombe cya Afurika cya Rugby mu 2020 zarangiriye muri Côte d’Ivoire, nyuma y’uko ikipe y’igihugu ‘Silverbacks’ inyagiwe bikomeye n’iya Côte d’Ivoire amanota 60-3 mu mukino w’ijonjora rya mbere wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Amakipe yombi yari ahataniye gushaka itike yo kujya mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya Rugby kizaba mu mwaka utaha.

Silverbacks y’u Rwanda yahagurutse i Kigali ku wa Gatatu, yagowe muri uyu mukino yatsinzwemo amanota menshi ku kibuga cya Bingerville , aho Côte d’Ivoire yatsindiwe amanota atanu ya mbere na Bakary Meite kuri try.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Côte d’Ivoire ifite amanota 31-0, aho Meite yatsinzemo amagerageza ( try) abiri, Toure agatsindamo indi imwe.

Issa Bassono, Diarra, Barro na Aghien bafashije Côte d’Ivoire kuzamura amanota mu gice cya kabiri ndetse umukino urangira batsinze u Rwanda amanota 60-3. Aya manota Silverbacks yabonye muri uyu mukino yatsinzwe na Habumugisha Moïse kuri penaliti.

Côte d’Ivoire yatsindiye gukomeza mu Itsinda B izasangamo Kenya na Maroc. Biteganijwe ko imikino y’amatsinda izaba mu mwaka wa 2020.

U Rwanda rwitabiriye bwa mbere imikino ya Bronze Cup 2017 yabereye i Lusaka muri Zambia, yitabiriwe n’ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, Mauritius na Zambia.

Muri iyi mikino u Rwanda rwabaye urwa kabiri nyuma yo gutsinda Mauritius, rugatsindwa umukino wa nyuma na Zambia.

Byatumye mu 2018 u Rwanda ruzamurwa mu mikino ya Silver Cup yabereye muri Ghana, rwegukana umwanya wa gatatu ari na wo waruhaye itike yo gukina imikino y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika.

Byari byitezwe ko aya marushanwa azazamura urwego rw’imikinire y’abakinnyi ku rwego mpuzahanga binateze imbere umukino wa Rugby mu Rwanda.

Byari gufasha kandi Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuzamuka ku rutonde rwa Afurika n’urw’Isi muri Rugby. Kuri ubu, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Rugby iri ku mwanya wa 15 muri Afurika no ku wa 96 ku Isi.

Cote d'Ivoire yihanije u Rwanda mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu
Abakinnyi b'u Rwanda (Silverbacks) bari babanje mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza