Uyu mukino wa nyuma wabereye ku bibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali, ahakinirwaga iki cyumweru cya mbere kuva ku wa 23 Nzeri.
Ni ku nshuro ya kabiri Corentin Denolly yegukanye Rwanda Open mu mwaka we wa kabiri ayitabira.
Mu 2023, yegukanye icyumweru cya kabiri mu bakina ari umwe.
Kwegukana iri rushanwa byatumye ahabwa 3600$ (agera kuri miliyoni 4,7 Frw) n’amanota 25.
Iki cyumweru cya mbere cyahiriye Denolly dore ko ari hamwe n’Umunya-Tunisia Aziz Ouakaa, begukanye iri rushanwa mu bakina ari babiri.
Ku wa Gatandatu, bombi batsinze Abanya-Zimbabwe Benjamin Lock na Courtney John Lock amaseti 2-0 (6-2, 7-5), batsindira igihembo cya 1550$ (agera kuri miliyoni 2 Frw).
Ni ku nshuro ya kabiri Denolly yari atwaye iri rushanwa kuko mu 2023, ubwo yari hamwe n’Umusuwisi Damien Wenger, begukanye icyumweru cyaryo cya mbere mu bakina ari babiri.
Muri uyu mwaka, icyumweru cya kabiri cya Rwanda Open M25 giteganyijwe kuva tariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 6 Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!