Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatandatu, rizitabirwa n’abakinnyi barenga 120 bagabanyije mu byiciro bitanu. Rizakinwa kuva ku wa 25 Ugushyingo, risozwe ku wa 3 Ukuboza 2022 muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga.
Umuyobozi wa Cogebanque Tennis Open, Kabeza Eric, usanzwe ari Umunyamabanga ushinzwe Tennis muri CSK, yavuze ko uyu mwaka rizakinwa n’ibyiciro bitanu bitandukanye birimo icy’abakina ari umwe, icya babiri mu bagabo n’abagore n’abafite ubumuga bakina bicaye mu tugare.
Yagize ati “Rizahuriramo amakipe yose y’i Kigali arimo CSK, Nyarutarama, Remera, APR, Kanombe, Musanze, Butare, Kaminuza y’u Rwanda, Cimerwa.’’
Yongeyeho ko hari n’amakipe yatumiwe arimo iyavuye mu Mujyi wa Goma muri RDC n’i Bujumbura mu Burundi.
Umuyobozi wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko iri rushanwa ari ingenzi cyane kuko ribafasha kwegera abakiliya ba banki.
Yagize ati “Dutewe ishema no gushyigikira CSK Tennis Club kuko duhuje icyerekezo ndetse binadufasha gushyigikira siporo kuko ari ubuzima, no kwegera abakiliya bacu.”
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Cogebanque, Songa Rwamugire, yavuze ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye kuri Cogebanque.
Yagize ati “Iri rushanwa ridufasha kwamamaza ibikorwa na serivisi zacu ku bakinnyi n’abakunzi ba Tennis kandi umusaruro ni mwiza.”
Umwaka ushize Cogebanque Tennis Open yatwawe na Niyigena Étienne mu bagabo babigize umwuga ndetse na Ingabire Meghan mu bagore.
Kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu 1999 imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza. Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (ukoresheje telefoni kuri *505# na Mobile App ya “Coge mBank”), Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!