Aba bombi bahuriye mu mukino wa nyuma utoroshye ku wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024, cyane ko Ding Liren ari we wari ufite igikombe giheruka gusa atsindwa amanota 7.5 kuri 6.5.
Dommaraju yatangiye urugendo rwe akiri muto hagati y’imyaka itandatu n’irindwi, akomeza kurota kugera ku gasongero muri uyu mukino.
Yavuze ko ibyo yagezeho ari inzozi yagize kuva akiri muto, ndetse ashimira buri wese wamubaye hafi akabasha kubigeraho.
Ati “Buri mukinnyi wese wa Chess yifuza kugera kuri ibi, ariko amahirwe ahira bake. Kuba umwe muri bo rero, ni icyerekana ko ubu ndi kubaho mu nzozi zanjye.”
Yongeyeho ati “Ndashimira n’abari bari kumwe nanjye muri uru rugendo kuva mu mikino yo gushaka itike kugeza uyu munsi.”
Uyu ni we mukinnyi wa kabiri mu Buhinde wegukanye Shampiyona y’Isi mu bakinnyi 18 bamaze kuyegukana. Undi wabikoze akomoka muri iki gihugu ni Viswanathan Anand wegukanye iri rushanwa inshuro eshanu.
Agahigo yakuyeho kari gafitwe n’umunyabigwi w’Umurusiya muri uyu mukino, Garry Kasparov, wegukanye Shampiyona y’Isi mu 1985 afite imyaka 22.
The emotional moment that 18-year-old Gukesh Dommaraju became the 18th world chess champion 🥲🏆 pic.twitter.com/jRIZrYeyCF
— Chess.com (@chesscom) December 12, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!