00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chess: Gukesh Dommaraju yegukanye Shampiyona y’Isi ku myaka 18

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 December 2024 saa 09:09
Yasuwe :

Umukinnyi muto w’Umuhinde, Gukesh Dommaraju, yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere wegukanye Shampiyona y’Isi ya Chess afite imyaka 18, nyuma yo gutsinda Ding Liren wo mu Bushinwa.

Aba bombi bahuriye mu mukino wa nyuma utoroshye ku wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024, cyane ko Ding Liren ari we wari ufite igikombe giheruka gusa atsindwa amanota 7.5 kuri 6.5.

Dommaraju yatangiye urugendo rwe akiri muto hagati y’imyaka itandatu n’irindwi, akomeza kurota kugera ku gasongero muri uyu mukino.

Yavuze ko ibyo yagezeho ari inzozi yagize kuva akiri muto, ndetse ashimira buri wese wamubaye hafi akabasha kubigeraho.

Ati “Buri mukinnyi wese wa Chess yifuza kugera kuri ibi, ariko amahirwe ahira bake. Kuba umwe muri bo rero, ni icyerekana ko ubu ndi kubaho mu nzozi zanjye.”

Yongeyeho ati “Ndashimira n’abari bari kumwe nanjye muri uru rugendo kuva mu mikino yo gushaka itike kugeza uyu munsi.”

Uyu ni we mukinnyi wa kabiri mu Buhinde wegukanye Shampiyona y’Isi mu bakinnyi 18 bamaze kuyegukana. Undi wabikoze akomoka muri iki gihugu ni Viswanathan Anand wegukanye iri rushanwa inshuro eshanu.

Agahigo yakuyeho kari gafitwe n’umunyabigwi w’Umurusiya muri uyu mukino, Garry Kasparov, wegukanye Shampiyona y’Isi mu 1985 afite imyaka 22.

Ibyishimo byari byose kuri Gukesh Dommaraju
Gukesh Dommaraju na Ding Liren bahuriye ku mukino wa nyuma
Gukesh Dommaraju yatsinze kizigenza Ding Liren
Gukesh Dommaraju yatunguwe no kwandika amateka akiri muto
Gukesh Dommaraju kugeza ubu ni we nimero ya mbere ku Isi
Gukesh Dommaraju yashimiye abamubaye iruhande bose kugeza yegukanye Shampiyona y'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .