Challengers CC yegukanye irushanwa rya Cricket ’NCBA Bank T10’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Werurwe 2020 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Challengers CC ni yo yegukanye irushanwa rya mbere ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) muri uyu mwaka, ku bufatanye na NCBA Bank isanzwe ishyigikira uyu mukino mu bihugu byinshi ku Isi.

Iri rushanwa rya NCBA Bank T10 ryatangijwe ku wa Gatandatu rimara iminsi ibiri, ryitabiriwe n’amakipe umunani ya mbere asanzwe akina Cricket mu Rwanda ariyo Right Guards, Challengers, Zonic Tigers, Kutchi Tigers, Spartans, Telugu Royals, Vikings na Kigali Cricket Club.

Amakipe ane yageze muri ½ ni Spartans, Challengers, Kutchi Tigers na Kigali Crickt Club mu gihe ku mukino wa nyuma hahuriye Kutchi Tigers na Challengers CC.

Challengers CC ifite ibikombe bibiri bya mbere biheruka, yegukanye iri rushanwa rya NCBA Bank T10 itsinze Kutchi Tigers mu dupira dutandatu twa nyuma, isigaje abakinnyi barindwi.

Ubuyobozi bwa CNBA Bank bwari burangajwe imbere n’Umuyobozi wayo, Lina Higiro, buvuga ko gufatanya na RCA muri iri rushanwa bigamije kwegera abakiliya bayo kuko mu bawukina n’abawukunda harimo abakenera serivisi zitangwa n’iyi banki, ndetse siporo ikaba ari ngombwa ku Banyarwanda.

Lina Higiro yavuze ko nyuma ya NCBA Bank T10, bazagaruka kandi no mu irushanwa ryo kwibuka rizahuza amakipe y’abakobwa “Womens’ cricket T20” rizahuza amakipe atandatu y’ibihugu n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’uyu mukino mu bakiri bato.

Eddy Baraba Mugarura uyobora Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA) yavuze ko bishimiye gukorana na NCBA Bank.

Ati “Ntabwo twigeze tugira ubufatanye bumeze nk’ubu n’abaterankunga twagize mbere. Ndizera ko ubu bufatanye twatangiye ari ubufatanye bwihariye kandi buzatanga umusaruro mu minsi iri imbere.”

Mu bihembo byahawe abakinnyi ku giti cyabo, harimo icyahawe Ndikubwimana Didier wa Challengers nk’umukinnyi usama udupira mwiza (Best Fielder), Irakoze Kevin wa Kutchi atorwa nk’uzi kujugunya udupira kurusha abandi (Best Bowler), umukinnyi ukubita udupira mwiza (Best Batsman) yabaye Tuyisenge Orchid mu gihe umukinnyi w’iri rushanwa (MVP) yabaye Ruchir Khloe wa Kutchi Tigers.

NCBA Bank ifite abakiliya miliyoni 40, ikorera mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba birimo Kenya, Uganda na Tanzania ikaba ifite n’ishami muri Côte d’Ivoire.

Emmanuel Byiringiro ushinzwe ibikorwa muri RCA hamwe n'Umuyobozi wa NCBA Bank, Lina Higiro batangiza iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe umunani y'abagabo
Ishyirahamwe rya Cricket na NCBA Bank biyemeje gufatanya mu kuzamura umukino wa Cricket umaze kugera mu turere twose tw'u Rwanda
Irushanwa rya NCBA Bank T10 ryakinwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru
Abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa bahawe ibihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .