Ubwo ibirori byo gufungura Imikino Olempike byari bigeze hagati, itsinda rya Drag Queens ryiganye “L’Ultima Cena”, igihangano cya Leonardo da Vinci kigaragaza ugusangira kwa nyuma kwa Yezu n’intumwa ze.
Ibyo ntibyakiriwe neza n’abemera Imana n’umwana wayo Yezu Kristu dore ko “Drag Queens” igizwe n’abagabo bigize abagore ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina.
Sosiyete y’ikoranabuhanga ya C Spire ni imwe mu zagaragaje ko zitishimiye ibyabaye ndetse ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko igiye guhagarika kwamamaza mu Mikino Olempike iri kubera i Paris kuva ku wa 26 Nyakanga 2024.
Ati “Twatunguwe no kwigana Ifunguro Ryera mu birori bitangiza Imikino Olempike ya Paris. C Spire igiye guhagarika kwamamaza muri iyi mikino.”
C Spire itanga internet ya ‘Wifi’, iri mu bigo bitandatu bya mbere bikomeye biyicuruza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y’ibyabaye, benshi banenze abateguye Imikino Olempike i Paris, ndetse hari abagaragaje ko batazayikurikira nyuma yo kubona uburyo abakirisitu bibasiwe.
Umuyobozi Mukuru wa C Spire, Suzy Hays, yagize ati “C Spire ishyigikira abakinnyi bacu baba bakoze cyane kugira ngo bagere mu Mikino Olempike. Gusa, ntabwo tuzaba bamwe mu bibasira n’abigana Ifunguro Ryera, ni yo mpamvu duhagarika kwamamaza mu Mikino Olempike.”
Abayobozi batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, n’abanyamadini mu bihugu bitandukanye, na bo banenze uburyo abateguye iyi Mikino Olempike babyitwayemo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku Cyumweru, Umuvugizi w’Imikino Olempike ya Paris, Anne Descamps, yavuze ko ‘intego ntiyari yo ugusuzugura idini iryo ari ryo ryose.”
Yakomeje agira ati “Turebye ku musaruro w’itora twasangije, twizera ko intego yagezweho. Niba hari abo byababaje, tubiseguyeho cyane.”
Imikino Olempike iri kubera i Paris izasozwa ku wa 11 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!