00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byasaba iki ngo u Rwanda rwakire umukino w’Iteramakofe wa ‘UFC’?

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 10:57
Yasuwe :

Imikino njyarugamba itegurwa na Ultimate Fighting Championship (UFC) byatangajwe ko ishobora gukinirwa bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, abayitegura bibutswa ko u Rwanda rwiteguye kuyakira.

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida wa UFC, Dana White, ahishura ko iri rushanwa bifuza ko rizabera ku Mugabane wa Afurika mu 2023.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dana White, yavuze ko iri rushanwa batekereza kurijyana muri Nigeria.

Yagize ati “Ni byo turatekereza kuzajyana umukino umwe muri Nigeria, ukazakinirwa muri stade y’umupira w’amaguru cyangwa n’ahandi ariko tuzaganira.”

Umunyamakuru wo muri Nigeria yahise amuha igitekerezo cyo kuwujyana muri BK Arena mu Rwanda.

Yagize ati “Nturuka muri Nigeria, nta bikorwaremezo dufite byakwakira umukino wa UFC ahubwo mwazatekereza ku Rwanda kuko rufite Kigali Arena [BK Arena] ndetse na NBA yahajyanye BAL [Irushanwa Nyafurika rya Basketball].”

Dana White yahise amushimira avuga ko azohereza ikipe ye vuba ikabikurikirana.

Ati “Yego urakoze cyane, nta makuru ahagije mfite kuri Afurika gusa nzohereza ikipe vuba kureba aho bazashyira umukino.”

  Birashoboka ko u Rwanda rwakwakira umukino wa UFC?

Ni ibintu bishoboka kuko uyu mukino aho ukinirwa hatagoranye haba ukinirwa hanze muri stade z’umupira w’amaguru cyangwa imbere mu nzu.

Uyu mukino ukinirwa ku kibuga cyubatswe cyitwa ‘Cage’ ariko ubu cyahinduriwe izina kigirwa ‘The Octagon’ kubera imfuruka umunani zikigize.

Ikibuga cya UFC cyujuje ibipimo kigomba kuba gifite umurambararo wa metero icyenda n’uburebure bw’imbibi z’ikibuga (uruzitiro) bungana na metero imwe, kigomba kuba cyubatswe muri metero imwe ivuye ku butaka kandi gifite imiryango ibiri.

Mu mategeko agenga uyu mukino hakinwa uduce dutanu, ugakinwa abakinnyi bambaye ibirenge, uturinda amenyo ndetse n’imyanya y’ibanga.

Ni umukino utanga agatubutse kandi umukinnyi (indwanyi) yishyurirwa ku mukino, amafaranga make utsinze ahembwa ni hagati y’ibihumbi 10-30 by’amadorali mu gihe amenshi ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni 3$.

Igihembo cy’umukandara gihembwa uwitwaye neza kurusha abandi ubarirwa agaciro k’ibihumbi 330$ ariko igenda irutanwa cyangwa ihenda bitewe n’inshuro uwegukanye.

Ikibuga cya UFC gifite umurambararo wa metero icyenda
Igihembo cy'umukandara uhabwa uwahize abandi mu iteramakofe
Abakinnyi baba bambaye imyambaro yabugenewe irinda imyanya y'ibanga n'uturindantoki
Abafana baba begereye ikibuga cyane mu ntambwe nke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .