00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere, u Rwanda rugiye kwakira Irushanwa Nyafurika muri Tennis

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 26 June 2022 saa 11:54
Yasuwe :

U Rwanda rugiye kwakira Irushanwa Nyafurika mu Mukino wa Tennis rizwi nka “The DAVIS CUP AFRICA ZONE Group IV’’, rizabera mu Mujyi wa Kigali muri Nyakanga 2022.

Iri rushanwa rizahuriramo abakinnyi 50 bo mu bihugu icyenda byo ku Mugabane wa Afurika; riteganyijwe ku wa 4-9 Nyakanga 2022. Ni ubwa mbere rizaba ribereye mu gihugu cyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batanu ndetse batangiye umwiherero, aho bari gukorera imyitozo muri IPRC Kigali.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yabwiye IGIHE ko imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu imeze neza.

Yagize ati “Turashaka kwinjira mu cyiciro cya gatatu, ni intego yacu y’ingenzi. Ntabwo twakiriye byo kwakira gusa. Hari icyizere ko tuzitwara neza kuko abana bacu bateguwe. Imyitozo iragenda neza. Tuzajya mu irushanwa dufite icyizere gikomeye cyo kwitwara neza.’’

Ishyirahamwe rya Tennis ku rwego rw’Isi (ITF) rigena ko buri gihugu cyitabira iri rushanwa rihamagara abakinnyi bari hagati ya batatu na batanu, biyongeraho umutoza.

U Rwanda rufite abakinnyi batanu barimo Karenzi Bertin, Niyigena Etienne, Habiyambere Ernest, Muhire Joshua na Hakizumwami Junior.

Umutoza Mukuru ni Rutikanga Sylvain; yungirijwe na Aimable Mbejuru ushinzwe Ubuzima bw’Abakinnyi na Niyinkunze Jean Paul ushinzwe ibijyanye no Kubongerera Ingufu.

The DAVIS CUP AFRICA ZONE Group IV ni nk’igikombe cy’Isi muri Tennis ariko ribera mu byiciro bitandukanye.

Ibihugu bizahurira mu Rwanda biri mu cyiciro cya kane, bizaba byishakamo ikizashyirwa mu cya gatatu. Mu gihe cyakwitwara neza kikaba cyanakomeza kugera mu cya mbere, kiba kirimo ibihugu bikomeye ku Isi muri Tennis.

I Kigali hazakinira ibihugu birimo u Rwanda, Angola, Botswana, Congo Brazzaville, RDC, Sudani, Tanzania, Togo na Uganda.

Usibye itsinda ry’ibihugu icyenda bizakinira mu Rwanda, hari ibindi umunani biri muri Cameroun.

Karenzi yavuze ko kwakira iri rushanwa ari inyungu ku Rwanda kuko rizafasha ‘kurumenyekanisha no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo’.

Yavuze ko mu byagendeweho rutoranywa harimo ko ari “umunyamuryango mwiza wa ITF, witabira inama kandi utanga imisanzu.

U Rwanda ntirurasiba kwitabira Davis Cup ndetse rwakira amarushanwa mpuzamahanga kandi akagenda neza.’’

Muri Gicurasi 2022, u Rwanda rwakiriye Irushanwa ry’Akarere ka kane muri Tennis, ryiswe “ITF/ Cat East African Junior Team’s Championships for 14 & 16 & under (AJTC)”, ryahuje abana batarengeje imyaka 14 na 16, mu bahungu n’abakobwa. Ryakurikiraga iry’Abatarengeje imyaka 18 ryabereye muri Kigali.

Karenzi yakomeje avuga ko kwakira amarushanwa menshi byongerera abakiri bato icyizere.

Ati “Abana b’Abanyarwanda bareba umukino uza hanyuma na bo bakagira ubushake bwo gutera imbere. Gahunda za federasiyo ni ukwereka abana b’Abanyarwanda urwego rwabo. Ni ingenzi kubona abo kwigiraho.’’

U Rwanda rugiye gukina iri rushanwa rushaka gusubira mu cyiciro cya gatatu rwagezemo nyuma yo kwitwara neza, rukaba urwa kabiri mu mikino ya Afurika ya Tennis ya “2019 Davis Cup Africa Zone Group IV” yabereye muri Congo Brazzaville ariko rukaza gusubira mu cya kane mu mwaka wakurikiyeho.

Hakizumwami Junior w'imyaka 16 ni umwe mu bakinnyi batanu bahamawe mu Ikipe y'u Rwanda
U Rwanda rumaze kwandika izina mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .