00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Stade Amahoro ivuguruye igiye kuberamo umukino wa Rugby

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 June 2025 saa 10:23
Yasuwe :

Ku nshuro yayo ya mbere kuva ivuguruwe ikagira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, Stade Amahoro igiye kwakira umukino wa Rugby aho izaberamo Irushanwa ryo Kwibuka rizahuza amakipe 21 arimo ay’abagabo n’ay’abagore mu bakina ari barindwi "Genocide Memorial International Rugby 7s Tournament".

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda [RRF] ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda riteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025, guhera Saa Tatu za mu gitondo.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 11, biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe 21 arimo 14 y’abagabo n’andi arindwi y’abagore.

Mu cyiciro cy’abagabo, hateganyijwe amakipe arimo Lions De fer RFC, Kigali Sharks RFC, 1000 Hills Rugby, Alfa Kagugu RFC, Puma RFC, Muhanga Thunders RFC, Gitisi TSS, UR Grizzlies, Resilience RFC, Rwamagana Hippos RFC, Burera Tigers RFC, Rams RFC (Uganda), Juba Eagles (Sudani y’Epfo) na Kigezi Silverbacks (Uganda).

Mu bagore hazitabira Kamonyi Panthers Women RFC, Gitisi TSS, Resilience RFC, 1000 Hills Rugby, UR Grizzlies, Burera Tigers RFC na Kigezi Queens RFC (Uganda).

Umwaka ushize ubwo iri rushanwa ryakinwa ku nshuro ya 10, ryitabiriwe n’amakipe 16 arimo 10 y’abagabo n’atandatu y’abagore.

Mu cyiciro cy’abagabo, Ikipe ya Rams RFC yegukanye igikombe itsinze Lions de Fer amanota 24-7, umwanya wa gatatu wegukanwa na Resilience RFC itsinze Kigali Sharks 19-0.

Mu bagore, Kamonyi Panthers Women RFC yegukanye igikombe itsinze Ruhango Zebras, mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na Burera Tigers RFC itsinze Kigezi Queens RFC amanota 5-0.

Stade Amahoro yatashye ku mugaragaro tariki ya 1 Nyakanga 2024 nyuma yo kuvugururwa, isanzwe ikinirwamo imikino y’umupira w’amaguru n’amaruhanwa y’Imikino Ngororamubiri.

Ikibuga cya Stade Amahoro cyamaze gushyirwamo aho batsindira muri Rugby
Ni ubwa mbere Stade Amahoro igiye kubera umukino wa Rugby kuva ivuguruwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .