Byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024, ubwo muri aka karere hari hasojwe icyiciro cya gatatu cy’ubukangurambaga bugamije kwamagana ihezwa rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe, hagaragazwa ko na bo bafite uburenganzira kuri siporo n’imyidagaduro.
Ku ruhande rw’Akarere ka Bugesera, wari umunsi wa kabiri kakiriye iki gikorwa aho ikipe yako yakinnye imikino ibiri ya Boccia n’Ikipe ya Huye.
Ikipe ya Huye yatsinze iya Bugesera umukino wa mbere ku bitego 6-4 ndetse n’uwa kabiri ku bitego 10-1, igiteranyo kiba ibitego 16-4.
Igikorwa cyo kuri uyu wa Gatatu cyari cyitabiriwe n’ubuyobozi bwa UNICEF Rwanda yafatanyije na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (Rwanda) mu guteza imbere umukino wa Boccia muri utu turere twombi.
Umwe mu barera abafana bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu Karere ka Bugesera, Ariane uzwi nka “Maman Gisèle”, urerera abana mu kigo VH Murerwa, yavuze ko uyu mukino umaze kugeza byinshi kuri aba bana.
Ati “Iki gikorwa cyabaye ingirakamaro kuri twe, by’umwihariko kuri aba bana bafite ubumuga, ubu barishimye. Ikintu gishobora gutuma bishima kiba ari ikintu gikomeye. Byatumye abana bacu bafunguka, ni ubwa mbere tugiye muri uyu mukino. Abana bazi ko baje gukina, urababaza bakakubwira ngo turishimiye. Hari icyo byafunguye ku bwonko bwabo.”
Yakomeje agira ati “Hari ikinyuranyo ugereranyije abakina Boccia n’abadakina kuko iyo aba bana basohotse, ubu uyu munsi hari ibyo babonye abari mu kigo batabashije kubona. Ibyo bituma bagenda bafunguka, akamenya uko ari bugende mu muhanda, akamenya uko yifata imbere y’abantu ahuye na bo n’uko agiye gukina.”
Umuyobozi wa Tekinike muri NPC Rwanda, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, yavuze ko bishimiye uko iki gikorwa cyagenze mu Karere ka Bugesera.
Ati “N igikorwa cyagenze neza kuko n’umuterankunga wacu UNICEF yari ahagarariwe. Isura bisize ni uko umukino wa Boccia watangiye gufata, uburyo abana bakina urabona ko bamaze kugenda bawumenya, n’amayeri yawo bakayamenya.”
Yakomeje agira ati “Ubwabo basigaye bazi kureba, ubwenge bwabo bugakora. Ni byo twifuzaga, ko uyu mukino wabafasha gutekereza, niba abonye ikintu, abone ingorane, ashake n’igisubizo vuba. Ubu biri kuza.”
Nsengiyumva yavuze ko bazakomeza gukurikirana aba bana no kubabaha hafi haba muri Shampiyona no mu bindi bikorwa bya siporo.
Mbere yo gusoza uyu munsi wa gatatu, amakipe yombi yahawe ibikoresho birimo imipira yo gukina.
Biteganyijwe ko icyicaro cya kane, ari na cyo cya nyuma cy’ubu bukangurambaga, kizakorerwa mu Karere ka Huye ku wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!