00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boxe: Usyk wo muri Ukraine yatunguye Anthony Joshua amukubita ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 August 2022 saa 02:24
Yasuwe :

Indwanyi ituruka muri Ukraine, Oleksandr Usyk yatsinze Antony Joshua w’Umwongereza amanota 116 kuri 112 mu mukino w’iteramakofe.

Ni mu mikino y’isi mu bafite ibiro biri hejuru ya 90 (World heavyweight championships). Muri round 12 zakinwe Antony yatsinzemo enye gusa, naho izindi umunani zisigaye zegukanwa na Usyk.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Kanama 2022, muri Arabia Saoudite . Wari umukino wo guca impaka hagati y’aba bombi kuko Antony yari yatsinzwe umukino wabanje wabereye i Londres mu Bwongereza, tariki 24 Nzeri 2021.

Antony yatakaje imbaraga mu gace ka kane, kuko yasaga n’aho yakoresheje imbaraga nyinshi mu gace ka kabiri n’aka gatatu. Guhera ubwo yakomeje gutakaza amanota birangira atsinzwe uduce tune twakurikiyeho.

Bitewe n’imbaraga Usyk yari amaze gukoresha, byatije umurindi Antony yitwara neza mu duce tubiri twakurikiyeho. Ntibyamaze kabiri kubera uburakari bwari bumaze kwiyongera kuri Antony, Usyk yamufatiranye amukubita mu tundi duce dutatu twa nyuma.

Nyuma yo gukubitwa, Antony yagaragaje amarira menshi ariko ashimira mugenzi we umukubise ubugira kabiri anamwemerera ubufasha yazamukeneraho, mu gihe ari gufasha igihugu cye cya Ukraine mu ntambara kirimo n’u Burusiya.

Usyk watsinze umurwano yavuze ko icyo asigaje kuba yakora muri uyu mukino ari ukurwana na Tyson Fury, ubundi agashyira iherezo ku mukino we.

Usyk watsinze uyu mukino kugeza ubu niwe wa mbere ku Isi mu iteramakofe. Uyu mukinnyi kandi yinjiye mu gisirikare cya Ukraine kugira ngo afashe igihugu cye guhangana n’u Burusiya.

Usyk niwe wegukanye uduce twinshi mu mukino
Antony yakubiswe na Usyk ku buryo bugaragara
Antony yijeje ubufasha mugenzi we Usyk uri gufasha igihugu cye mu ntambara
Usyk yavuze ko ari kurwanira ishyaka ry'igihugu cye
Usyk yinjiye mu gisirikare gufasha ingabo za Ukraine guhangana n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .