00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bombori bombori yongeye gufata indi ntera muri Federasiyo y’Iteramakofe mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 April 2025 saa 07:24
Yasuwe :

Guhangana byongeye gufata indi ntera mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda (RBF), aho Perezida waryo, Kalisa Vick, atumiza inama na Visi Perezida we, Bikorimana Jean Maurice, agatumiza indi.

Hashize igihe iri Shyirahamwe riri mu bibazo by’imiyoborere, byatumye rigera aho rihagarikwa by’agateganyo mu banyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda mu Ukwakira 2024.

Mu nama yahuje abanyamuryango baryo ku wa 26 Mutarama 2025, imbere ya Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike y’u Rwanda, hemejwe ko hashyirwaho amezi atatu y’inzibacyuho, akazarangirana no gushyiraho ubuyobozi bushya nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Icyo gihe, abanyamuryango bemeranyije ko bafata igihe cy’amezi atatu kugira ngo bafatanye gushaka ibyangobwa bibagenga nk’uko itegeko rishya rigenga imiryango Nyarwanda idaharanira inyungu ribigena.

Kugira ngo ibyo bigerweho, hatanzwe uburyo bubiri: Kugumana komite yari isanzwe, hakuzuzwa imyanya itari ifite abayirimo (Umunyamabanga Mukuru n’Abajyanama babiri) mu gihe cy’inzubacyuho kingana n’amezi atatu, ni ukuvuga guhera tariki ya 26 Mutarama 2025 kugeza ku ya 26 Mata 2025, ibyo byemejewe n’abantu batandatu muri 11 bitabiriye inama.

Uburyo bwa kabiri bwari ugutora abayobozi bashya kuri iyo myanya yose, ariko ibyo byatorewe n’umuntu umwe, abandi bane barifata muri 11 bitabiriye inama.

Abanyamuryango bemeje ko hakurikizwa uburyo bwa mbere maze Umunyamabanga Mukuru aba Asmini Emma watowe ku majwi 6/11 naho Abajyanama babiri baba Uwitonze Chantal watowe ku majwi 6/11 na Niyigena Olivier watowe ku majwi 6/11.

Abanyamuryango bemeye gufatanya na komite y’inzibacyuho bagakorera hamwe kugira ngo buzuze ibisabwa mu nzira yo gushaka ibyangombwa byemewe ku makipe yose abyifuza mu gihe cy’ amezi atatu, nyuma yaho hakazaba inteko rusange itora ubuyobozi bwa Federasiyo y’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda.

Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama, yatanze inama kuri komite y’ inzibacyuho, ayisaba kwandikira ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Rwanda babumenyesha ko hari komite yatowe ku wa 26 Mutarama 2025, basaba gusubizwa mu banyamuryango kuko Federasiyo yabo yari yahagaritswe mu Ukwakira.

Ubwo haburaga iminsi 22 ngo iyi nzibacyuho irangire, ku wa 2 Mata 2025, Visi Perezida wa RBF, Bikorimana Jean Maurice, yandikiye Perezida we, Kalisa Vick, amusaba kwegura kubera imikorere mibi yagaragaje mu mezi abiri yari ashize, irimo gufata inshingano zitandukanye komite itabizi.

Ku wa 4 Mata 2025, Kalisa Vick uyobora iri Shyirahamwe, yandikiye abanyamuryango agira ati “Hari amakuru dukomeje kumva ko hari agatsiko kayobowe na Perezida Wungirije kagamije gukuraho ubuyobozi no gukora ’utunama’ rwihishwa bagamije guteza akaduruvayo muri Federasiyo yacu; ndasaba abanyamuryango bose kubirinda no kutitabira izo nama kuko zitagamije kwubaka.”

Yakomeje agira ati “Ndabasaba gukurikiza gahunda Minisiteri ya Siporo yadushyiriyeho ubwo twaherukaga mu nama itariki 26 Mutarama 2025 bashyiraho igihe cy’inzibacyuho cy’amezi atatu kizarangira 26 Mata 2025, hanyuma tukazabona gutora ubuyobozi bushya twisanzuye, mu mahoro no mu bwumvikane kandi abanyamuryango babigizemo uruhare bose tugaragaza ikinyabupfura gikwiriye Umunyarwanda ufite indangagaciro.”

Ku wa 5 Mata, Visi Perezida wa Mbere, Bikorimana Jean Maurice, yandikiye abanyamuryango atumiza “Inteko Rusange Idasanzwe izaterana ku wa 20 Mata, saa Yine z’amanywa, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo giherereye muri Stade Amahoro i Remera.”

Yagaragaje ko ingingo zizigirwa muri iyo nama ari “gutanga raporo y’ibikorwa bya RBF mu gihe cy’inzubacyuho ishoje” ndetse “n’amatora y’abayobozi bashya ba RBF”.

Kuri uwo munsi kandi, na Kalisa Vick yandikiye abanyamuryango abasaba kuzitabira “Inteko Rusange Idasanzwe ku wa 19 Mata 2025 kuri Stade Amahoro, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo.”

Yavuze ko ku murongo w’ibyigwa hari “raporo y’ibikorwa bya Federasiyo mu gihe cya komite y’inzibacyuho irangije manda yayo.”

Yakomeje agira ati “Ikindi, Jean- Maurice Bikorimana (Visi Perezida) ari gukora ibintu bitemewe n’amategeko ya sitati tugenderaho atumiza inama rwihishwa atabifitiye ububasha.”

“Izi nama ntimuzihe agaciro, tunamumenyesha ko yahagarika ibyo bikorwa bye bigamije kuzana andi makimbirane muri Federasiyo. Turongera no kubibutsa ko inyandiko zose zemewe zivuye muri Federasiyo zigomba kuba zisinywe na Perezida wa Federasiyo.”

Yabibukije gukomeza gukurikiza umurongo washizweho na Minisiteri ya Siporo n’abanyamuryango mu nteko rusange idasanzwe yabaye tariki 26 Mutarama 2025 yashyizeho komite irangije manda.

Kuki komite y’inzubacyuho yasubiranyemo nyuma y’amezi abiri gusa?

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ibibazo biri mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda bitigeze bikemurwa uko bikwiye kuko byabaye nko kwambarira inkweto ku mufunzo.

Ubwo hakorwaga amatora ya komite y’inzibacyuho muri Mutarama, abanyamuryango 11 ni bo bari bemerewe kwitabira inama, ariko hari abandi batatu (amakipe) bahejwe, byagize ingaruka mu myanzuro yafashwe.

Ubusanzwe iri Shyirahamwe ryagiraga abanyamuryango 14, ariko batatu muri bo; Kimisagara Boxing Club, Kigali Life Boxing Club na Rafiki Boxing Club, ni bo baritangije mu 2017. Kuva icyo gihe kugeza mu 2024, nta nteko rusange yabaye ngo yemeze abanyamuryango bashya.

Ibyo byatumye abandi banyamuryango 11 binjira bisanzwe, ariko Nyamirambo Boxing Club, Gasanze Boxing Club na Indaro Boxing Club zishyirwa ku ruhande na komite iyoboye zishinjwa ko zitasabye kuba abanyamuryango, ariko wasesengura ugasanga zizira kujya mu murongo wo kugaragaza ibitagenda neza nk’uko byari bimeze ku ikipe eshatu zashinze Federasiyo, zo zitashyirwa ku ruhande kubera ko ziri muri sitati.

Umwe mu bakurikirana ibyo muri Federasiyo y’Iteramakofe, yabwiye IGIHE uko gushyirwa ku ruhande kw’amakipe atatu, kwagize ingaruka mu ifatwa ry’ibyemezo muri Mutarama, amatora yabaye ajya mu ruhande rwa komite yari isanzweho ndetse itarifuzaga kuva ku buyobozi.

Nyuma yaho kandi, nk’uko bigaragara mu mabaruwa bandikiranye, bigaragara ko Bikorimana Jean Maurice ushinjwa gukoresha izina rya Federasiyo mu marushanwa abera muri Kigali Universe, atumvikanye na Kalisa Vick na we ushinjwa kureba inyungu ze mu bufatanye na Takam Foundation.

Hari n’abavuga ko Umunyamabanga Mukuru, Asmini Emma, utari usanzwe uzwi mu muryango mugari w’Iteramakofe, yazanywe mu buryo butavugwaho rumwe, ndetse ari kugira uruhare mu ihangana rihari ubu, aho bivugwa ko ari we mujyanama wa Bikorimana mu kweguza Kalisa Vick.

Visi Perezida wa Mbere wa RBF, Bikorimana Jean Maurice, yandikiye Perezida we, Kalisa Vick, amusaba kwegura ndetse atumiza inteko rusange izaberamo amatora mu mpera z'iki cyumweru
Kalisa Vick uyoboye inzubacyuho muri Federasiyo y'Iteramakofe, yasabye abanyamuryango kwima amatwi Bikorimana, na we abatumira mu nteko rusange izaba mu mpera z'icyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .