Uyu mudali ni ryo shimwe rikomeye rihabwa umusivili muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba utangwa na Perezida w’igihugu.
Belichick utoza New England Patriots, yavuze ko byari ibyishimo bikomeye kuri we ubwo yabwirwaga ko azahabwa uyu mudali.
Gusa yavuze ko yahinduye ibitekerezo bye nyuma y’uko abashyigikiye Trump bateye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu cyumweru gishize, bikarangira abantu batanu bahasize ubuzima.
Uyu mutoza w’umunyabigwi yagize ati “Nyuma y’ibyabaye, amahano yabaye mu cyumweru gishize, nafashe icyemezo cyo kutazafata igihembo.”
Bill Belichick umaze kwegukana ibikombe bya Super Bowl bitandatu kuva mu 2000, afatwa nk’umutoza ufite ibigwi bitagereranywa mu mateka na NFL.
Kuva abaye Perezida wa Amerika mu 2017, Donald Trump amaze gutanga ishimwe ku bakinnyi nka Babe Ruth, Roger Staubach, Alan Page na Tiger Woods warihawe mu 2019.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!