Kuva kuwa 19-20 Gicurasi 2022, Komite Olempike y’u Rwanda yagize amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kurebera hamwe ibibazo byugarije abagore bari muri siporo.
Ihohoterwa, ibibazo byo mu mutwe n’umubare ukiri muto w’abagore mu nzego za siporo ni zimwe mu ngingo zagarutsweho nk’izikibangamiye iterambere ry’abagore muri siporo.
Muri ibi bibazo, ikijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni cyo kiri ku ruhembe rw’ibihangayikishije.
Rwemarika avuga ko ihohoterwa rikorerwa umugore muri siporo ritinda kuranduka bitewe n’abarikorerwa batabivuga.
Yagize ati ”Ku bijyanye n’ihohoterwa, tubakangurira ko igihe wahohotewe wihutira kubivuga, ukavuga uti ’kanaka ari kunkorera ibi n’ibi’, hanyuma abantu bakabishakira umuti aho kugira ngo baceceke.”
Yakomeje agira ati “Niba bashaka gutera imbere, bakwiye gukora bakamenya icyo bashaka, uzicara gusa akarerembura bizakomeza kubabaho.”
Aba bagore basabwe kwigirira icyizere, bagashaka amakuru ahagije no kumenya icyo siporo barimo izabamarira, bakamenya n’uko babyitwaramo hakiri kare.
Umukinnyi akaba na Kapiteni w’Ikipe ya United Volleyball Club (UVC), Cyuzuzo Gihozo Yvette, yahamije ko abakobwa bo mu mikino itandukanye bakorerwa ihohoterwa.
Yagize ati “Ntabwo navuga ko ku giti cyanjye ryambayeho ariko hari amakuru uba wumva navuga ngo ni inyuma y’amarido ariko bisaba kwegera abo bavigwaho, gusa biba bivugwa.”
Gihozo yakomeje avuga ko kimwe mu bibangamiye siporo muri rusange ari ubusumbane mu bihembo bihabwa abagabo n’abagore, ati “Ibijyanye n’agaciro byo bibaho ko habamo ubusumbane kuko mushobora gukina irushanwa rimwe, abagabo bagahembwa miliyoni 2 Frw, abakobwa bagahabwa nka kimwe kane cya miliyoni (500.00 Frw).”
Yongeyeho ko muri siporo y’abagore hadakunze kuba amahugurwa ahagije y’abatoza, abasifuzi ndetse n’ibikorwaremezo bikaba bikiri bike ku bakobwa.
Mu rwego rwo gufasha abanyamuryango bayo bava mu mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda mu guteza imbere imikino bafite mu nshingano, Komite Olempike y’u Rwanda ibagenera amahugurwa.
Aya mahugurwa atangwa hagamijwe guteza imbere urwego rw’imiyoborere, imitoreze, imisifurire, uburinganire muri siporo n’ibindi.
Hari na porogaramu zigenerwa abanyamuryango mu gufasha abakinnyi bafite impano. Komite Olempike ifatanya na Minisiteri ya Siporo hagamijwe guteza imbere siporo y’u Rwanda.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!