Abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bakoze Siporo ngarukakwezi yiswe ’Horana ubuzima bwiza’ (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 6 Mata 2019 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo, bo mu Karere ka Gasabo, bakoraniye kuri Stade Amahoro mu gikorwa ngarukakwezi, cya Siporo rusange bise ‘’Horana ubuzima bwiza’’.

Iki gikorwa kizakomereza no mu tundi turere tugize igihugu, kugira ngo abanyamuryango bagarure ikibatsi cy’ubuzima ndetse basabane na bagenzi babo.

Kigamije gufasha ndetse no gukura mu bwigunge abagizwe incike n’abapfakazi na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima abafite ibibazo by’ihungabana barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bangana na 27%, AVEGA ikaba ifite gahunda yo kuzagera kuri abo bose ngo ibakure mu bwigunge ibasanga mu turere baherereyemo.

Karangwa Emma Marie w’imyaka 79 ,umwe mu bitabiriye iyi siporo yavuze ko iki gikorwa cyamufashije kuko imyitozo yakoze uyu munsi yamuvuye ahamubabazaga.

Ati "Naje numva ijosi rindya, narigoroye none ndumva meze neza nta kibazo. Iyi siporo yanshimishije cyane, icyo nari nkeneye ni inama y’ukuntu nayikora. Buri gitondo nzajya nyikora kugira ngo nanure ingingo nirinde n’indwara zitandukanye za diabetes, umuvuduko w’amaraso n’izindi.’’

Umuyobozi wa AVEGA Agahozo ku rwego rw’igihugu Mukabarire Valerie, yatangaje ko iki gikorwa gifasha abanyamuryango, kikabereka ko nubwo bageze mu zabukuru ku myaka yose umuntu ashobora kuba yakora siporo.

Ati "Nubwo bageze mu zabukuru ariko siporo ibaruhura mu mutwe, ikabarinda indwara zitandura , ikabahuza na bagenzi babo bagasabana cyane cyane muri ibi bihe twitegura kwinjiramo byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikaba yagabanya ihungabana ukuntu yari yigunze atangiye no kwiheba hanyuma yasanga abandi akumva araruhutse.’’

Muri iki gikorwa abanyamuryango ba AVEGA bakaba bafashijwe na bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza zubatse mu Karere ka Gasabo ndetse n’urubyiruko rutandukanye.

Abananiwe baterwaga ingabo mu bitugu n'abakiri bato
Babanje kuzenguruka Stade Amahoro inshuro eshatu
Yaba abambaye imyenda ya siporo ndetse n'abatayambaye bose bakoreye hamwe
Kubera izabukuru hari aho bageraga bakaruha bagabanyaga umuvuduko
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe na bamwe mu banyeshuri biga muri zimwe muri Kaminuza ziherereye mu karere ka Gasabo
Bakurikiraga umwarimu wabo
Perezida wa AVEGA ku rwego rw'igihugu Mukabayire Valerie nawe yakoranye n'abandi imyitozo
Ikirere cya Stade Amahoro i Remera kuri uyu munsi cyari cyabahiriye
Nelson Mukasa usanzwe atoza abitabiriye Car Free Day niwe wabahaye imyitozo ngororamubiri
Kubera ko imbere muri Stade Amahoro hari gutegurirwa igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi , abanyamuryango bo bakoreye ku marembo yayo areba i Kanombe
Uyu yakuyemo inkweto maze agorora ingingo
Bakurikiraga Mukasa wabahaga imyitozo
Mu myitozo bacishagamo bakabobeza umuhogo
Perezida wa AVEGA ku rwego rw'igihugu Mukabayire Valerie mu myitozo
Bamwe bacishagamo bagafata amashusho y'urwibutso
Mu isozwa ry'imyiyozo bashimiye cyane Nelson Mukasa watumye bagorora umubiri
Bayisoje bishimye cyane
Perezida wa AVEGA ku rwego rw'igihugu Mukabayire Valerie yatangaje ko siporo ifasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi gusabana na bagenzi babo bakava mu bwigunge
Karangwa Emma Marie w’imyaka 79 ngo Siporo y'uyu munsi yamufashije gukira igikanu cyabyutse kimurya
Mukabayire Valerie yasoje abasaba kuzajya bitabira iki gikorwa bakakigira icyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza