Wari umukino wa nyuma wa kabiri wikurikiranya Sabalenka ahura n’Abanyamerika aho mu 2023 yatsinzwe na Coco Gauff.
Nyuma y’amezi 12, uyu Munya-Belarus yisubije ikuzo muri New York, yishima bidasanzwe ubwo yari amaze gutsinda Pegula 7-5, 7-5.
Ni irushanwa rya gatatu rikomeye muri Tennis ku Isi (Grand Slam) ryegukanywe na Aryna Sabalenka nyuma y’uko muri Mutarama yegukanye Australian Open ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Sabalenka yagize ati “Ubu simfite icyo kuvuga. Byahoze ari inzozi zanjye, none birangiye mbonye iki gikombe cyiza. Ntabwo nkunda kubivuga, ariko ntewe ishema nanjye ubwanjye”
Ubwo umukino wari urangiye, uyu mukinnyi w’imyaka 26 yihutiye ahari ikipe ye ajya kwishimana na yo, ashimira abarimo umutoza Jason Stacy.
Pegula w’imyaka 30, wakinaga umukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye muri Tennis ku nshuro ya mbere, yari ashyigikiwe n’imbaga y’Abanyamerika muri Arthur Ashe Stadium ariko ntiyahiriwe.
Yari yagerageje kuyobora iseti ya kabiri ku manota 5-3, ariko Sabalenka aramuhindukana, amutsinda 7-5 nk’uko byagenze mu iseti ya mbere.
Nyuma y’uyu mukino wamaze isaha n’iminota 53, Sabalenka yungutse amanota 2000 ndetse atsindira miliyoni 3,6$ (asaga miliyari 4,7 Frw) mu bihembo.
Umukino wa nyuma mu bagabo uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa Mbiri z’umugoroba aho uhuza Umutaliyani Jannik Sinner n’Umunyamerika Taylor Fritz.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!