APR na Police HC zifite umunsi umwe wo kuba zishyuye ngo zihabwe uburenganzira bwo kwitabira imikino Nyafurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Mata 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Amakipe ya Handball ya APR na Police HC, yombi afite itariki ya 20 Mata 2021 nk’umunsi ntarengwa wo kuba yamaze kuzuza ibisabwa ngo yitabire irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo.

Tariki 20- 29 Gicurasi 2021 ni bwo mu Mujyi wa Agadir muri Maroc hateganyijwe Irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu mukino wa Handball.

Mu Rwanda hatumiwe Ikipe ya Police HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona giheruka ndetse na APR HC yabaye iya kabiri.

Kugira ngo ikipe yitabire iri rushanwa, isabwa kuba yamaze kwishyura amafaranga yo kwiyandikisha angana na 2000€, ni ukuvuga asaga hafi miliyoni 2 Frw, maze ikemererwa kuba mu makipe azitabira tombola ndetse n’irushanwa nyir’izina.

Kugeza ubu, amakuru IGIHE yamenye ni uko nubwo habura umunsi umwe gusa, aya makipe yombi atarishyura aya mafaranga asabwa, gusa APR HC yo ikaba yarasohotse ku rutonde rw’agateganyo rw’amakipe azitabira rwakozwe hagendewe ku yatanze urutonde rw’abakinnyi azifashisha.

Aya makipe yombi aramutse abashije kwitabira iri rushanwa, byaba ari ubwa mbere amakipe abiri y’u Rwanda ahuriye muri iri rushanwa, mu gihe ubusanzwe hagendaga ikipe imwe.

Tombola y’uko amakipe azahura iteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 22 Mata 2021 i Abidjan muri Côte d’Ivoire ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB).

Mu ntangiriro z’uku kwezi, tariki ya 6 Mata 2021, ni bwo Minisiteri ya Siporo yemereye APR HC na Police HC gutangira imyitozo zitegura iri rushanwa Nyafurika.

APR HC yagiye yegukana ibikombe bitandukanye mu marushanwa arimo aya gisirikare, Shampiyona (eshatu), GMT (inshuro enye), ay’Ubutwari (inshuro ebyiri), Kwibohora (inshuro eshatu) na Coupe du Rwanda mu 2017 mu gihe Police HC yashinzwe mu 2002, imaze gutwara ibikombe umunani.

Police HC na APR HC zatumiwe mu mikino Nyafurika izabera mu Mujyi wa Agadir muri Maroc mu kwezi gutaha
Police HC yegukanye igikombe cya Shampiyona giheruka mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .