Uyu mukino wari wahuje amakipe abiri ya mbere, wabereye muri Petit Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru, tariki 20 Mata 2025.
APR HC yagiye kuwukina yaramaze kwizera gusoza ku mwanya wa mbere, ariko Police HC yo yari ikeneye intsinzi yo kwihimira kuri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yayitsinze mu mikino ibanza.
Ibyo byateye Police HC gutangira umukino iri hejuru, ariko APR iza kuyigaranzura, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ibitego 12-12.
Guhangana byakomeje mu gice cya kabiri, amakipe yombi akomeza kugendana mu bitego, ariko APR ishyiramo ikinyuranyo cyayifashije gutsinda umukino ku bitego 27-25.
Umutoza w’iyi kipe yambara umukara n’umweru, Bagirishya Anaclet, yavuze ko bishimiye kubona iyi ntsinzi, byongeye bakaba basoje umwaka w’imikino usanzwe badatsinzwe.
Ati “Mu kibuga, umukino wari ku ruhande rwacu bitewe n’uburyo abakinnyi babashije kumvikana ndetse natwe abatoza. Twizeye ko ishyaka twagaragaje uyu munsi ari na ryo tuzakinana mu mikino ya kamarampaka.”
Muhawenayo Jean Paul ni we wabaye umukinnyi w’umukino aho yatsinze ibitego umunani, akurikirwa na Anthony Lam watsinze ibitego bitanu.
Indi mikino yabaye ku Cyumweru, ADEGI yatinze UR Rukara ibitego 35-28, UB Sports itsinda Nyakabanda ibitego 47-18, ADEGI itsinda Nyakabanda HC ibitego 42-24 naho UB Sports itsinda Gorillas ibitego 45-26.
Mu mikino ya kamarampaka, APR HC ya mbere izahura na Collège ADEGI yabaye iya kane mu gihe Police HC izahura na Musanze HC yabaye iya gatatu.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!