00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR HC yatsinze Police HC, isoreza ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ya Handball (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 April 2025 saa 07:55
Yasuwe :

Ikipe ya APR HC yatsinze iya Police HC ibitego 27-25 mu mukino wari utegerejwe na benshi, isoza umwaka usanzwe w’imikino ari yo iyoboye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Handball y’abagabo.

Uyu mukino wari wahuje amakipe abiri ya mbere, wabereye muri Petit Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru, tariki 20 Mata 2025.

APR HC yagiye kuwukina yaramaze kwizera gusoza ku mwanya wa mbere, ariko Police HC yo yari ikeneye intsinzi yo kwihimira kuri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yayitsinze mu mikino ibanza.

Ibyo byateye Police HC gutangira umukino iri hejuru, ariko APR iza kuyigaranzura, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ibitego 12-12.

Guhangana byakomeje mu gice cya kabiri, amakipe yombi akomeza kugendana mu bitego, ariko APR ishyiramo ikinyuranyo cyayifashije gutsinda umukino ku bitego 27-25.

Umutoza w’iyi kipe yambara umukara n’umweru, Bagirishya Anaclet, yavuze ko bishimiye kubona iyi ntsinzi, byongeye bakaba basoje umwaka w’imikino usanzwe badatsinzwe.

Ati “Mu kibuga, umukino wari ku ruhande rwacu bitewe n’uburyo abakinnyi babashije kumvikana ndetse natwe abatoza. Twizeye ko ishyaka twagaragaje uyu munsi ari na ryo tuzakinana mu mikino ya kamarampaka.”

Muhawenayo Jean Paul ni we wabaye umukinnyi w’umukino aho yatsinze ibitego umunani, akurikirwa na Anthony Lam watsinze ibitego bitanu.

Indi mikino yabaye ku Cyumweru, ADEGI yatinze UR Rukara ibitego 35-28, UB Sports itsinda Nyakabanda ibitego 47-18, ADEGI itsinda Nyakabanda HC ibitego 42-24 naho UB Sports itsinda Gorillas ibitego 45-26.

Mu mikino ya kamarampaka, APR HC ya mbere izahura na Collège ADEGI yabaye iya kane mu gihe Police HC izahura na Musanze HC yabaye iya gatatu.

Abakinnyi APR HC yari yitabaje kuri uyu mukino
Ikipe ya Police HC yifotoza mbere y'umukino
Ntabanganyimana Antoine utoza Police HC
Byari ibyishimo ku Mutoza wa APR HC, Bagirishya Anaclet
Mbesutunguwe Samuel wa Police HC ahanganye na Anthony wa APR HC
Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Handball (FERWAHAND), Twahirwa Alfred (wambaye ingofero) n'Umujyanama muri Komite y'u Rwanda, Butoyi Jean (iburyo), bari mu bakurikiye uyu mukino
Abafana bitabiriye uyu mukino wahuje amakipe abiri akomeye muri Handball y'u Rwanda
Abakinnyi ba APR HC bishimira gusubira Police HC bahanganira ibikombe
Abakinnyi ba APR HC bashimira abafana babashyigikiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .